Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese ibi wowe urumva byaba ari ukwizera,icyifuzo ,ihungabana cyangwa kwiheba? Yahisemo kugura...

Ese ibi wowe urumva byaba ari ukwizera,icyifuzo ,ihungabana cyangwa kwiheba? Yahisemo kugura amajyambere nta n’umuhungu bafitanye gahunda!

Umukobwa w’imyaka 31y’amavuko warangije kwiga amashuri ye muri imwe mu makaminuza ya hano mu Rwanda ,utarashatse ko amzina ye ndetse n’ifoto ishyirwa ku mugaragaro yaganirije umunyamakuru w’Ubumwe.com amubwira ko yamaze kugura ibyo bita ibirongoranwa byose ategereje ubukwe gusa.

Uyu mukobwa atuye mu mujyi wa Kigali urebye ni umukobwa usa neza rwose unateye neza ,ngo yafashe umwanzuro wo kugura amajyambere kuko n’ubundi ngo abona ari umurimo yirindiriza kandi azawukora. Uyu mukobwa yamaze kugwiza rwose ibikenewe byose kuko amaze imyaka itatu yose arundanya ibi bikenewe.

Yamaze kugura male 2 azuzuzamo ibikoresho kuko buri gikoresho cyo munzu kigezweho ahita akigura akabika. Yaguze ama valises 4 ,yamaze nayo kuyuzuza imyenda kuko agura n’ibitenge n’indi myenda ikunda kwambarwa n’aba mama( boubous) akadosheshamo imyenda yambarwa n’abagore akabika.

Umunyamakuru w’ubumwe amaze kwumva ayo makuru yegereye nyirubwite maze amubaza icyamuteye gukora iyo myiteguro ikorwa n’abakobwa bitegura gushyingirwa hanyuma adusobanurira muri aya magambo:

“Mu by’ukuri njyewe ndi umukobwa kandi ndateganya cyane kuzashaka umugabo, rero njyewe nta kazi gahoraho ngira ariko nkunda kugira ibilaka kandi nkabona amafaranga atari make, rero aho kugira ngo nyapfushe ubusa nyakoresha ibidafite umumaro mpitamo kugura ibyo bikoresho kuko nzi ko nzabikenera umunsi umwe. Rero uwo munsi ushobora kuzagera nta mafaranga nfite kandi narigeze kuyagira nkayapfusha ubusa.”

Abajijwe igihe ateganyiriza kuzakora ubukwe yasubije ko atabizi:

“Sina kubwira ngo nfite ubukwe none cyangwa ejo kuko ntan’umuhungu winshuti nfite,ngo ndakubwira ngo turabiteganya mu gihe kingana gutya. Gusa ndizera ko nzabukora igihe icyo aricyo cyose cyane ko ntan’ikinyirukansa.”

Uyu mukobwa asengera muri rimwe mu matorero y’aba protestant tutashatse kuvuga,ariko ahamya neza ko Imana buriya yamuteguriye umusore bazahuza kandi bakazabana mu mahoro akamubera umugabo nawe akamubera umugore.

Uyu mukobwa avuga ko abenshi mubo baziranye iyo babyumvise cyangwa bakabona ibintu byose yamaze kugura baseka cyane ndetse abandi bikabatangaza cyane ariko ko we yamaze kubimenyera kuko yumva ari bisanzwe cyane ko yagiye kubikora yabitekerejeho neza ndetse anamaze igihe kitari gito abikora.

Gusa avugako nta muhungu n’umwe yaganiriza ko yamaze gukora iyi myiteguro ngo kugira ngo hatazagira uwamusaba ko babana nta rukundo amufitiye ahubwo ari inyungu runaka yamubonyeho. Niyo mpamvu yanze gushyira ku mugaragaro amazina ye ndetse n’ifoto ye.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here