Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese intanga ivamo umwana ifite umwihariko ku buryo umugore ahita amenya uwamuteye...

Ese intanga ivamo umwana ifite umwihariko ku buryo umugore ahita amenya uwamuteye inda?

“Se w’umwana aba azwi na nyina” iyi ni imvugo ikunda kuvugwa n’abantu benshi, aho baba bumvikanisha ko nyina w’umwana byanze bikunze aba azi se w’umwana, nkibaza niba mu ntanga nyinshi zisohoka izavamo umwana iza ukwayo ku buryo umugore yahita amenya ko asamye.

Abantu benshi iyo bari kuganira cyangwa bamwe banajya impaka cyane cyane abagabo, bakumvisha ko byanze bikunze umugore aba azi umugabo wamuteye inda ku buryo atagira gushidikanya kuri se w’umwana. Nyamara njyewe nubwo ntabiha amanota ku ijana, ariko nemera ko harimo umubare runaka byashoboka ko umugore na we ubwe atamenya uwamuteye inda.

Ubusanzwe tuzi ko umugabo asohora intanga nyinshi icyarimwe kandi zose zitavamo umwana, ahubwo iyihuse muri zo igenda igahura n’intanga ngore bikaba ari byo bizavamo igi rizaba umwana. Iyo ntanga rero mpamya ko nta mwihariko iba ifite ngo mu gihe igeze mu mugore arahita amenya ngo ya yindi ivamo inda irinjiye. Niba haba hari n’itandukaniro runaka ryaba ribaho, byaba bizwi n’ababyigiye bafite ubumenyi buhanitse budafitwe n’umugore wese bityo n’umugore akaba yakwitiranya cyangwa agashidikanya ku muntu bakoranye imibonano mpuzabitsina akaba ari we umutera inda.

Hari n’abagabo bamwe wumva bavuga ngo iyo uri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina agatera inda ahita abyumva, bityo umugore we abyumva cyane kuko ari na we uba usamye, nyamara njyewe numva ntabyemera ntyo, kuko intanga yateye inda ntaho iba itandukaniye na za zindi ibihumbi bingahe wayisohoranye na yo, ku buryo wahita uvuga ngo ya yindi yaje inda yinjiye.

Mpamya ko umugore ashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo batandukanye mu gihe gito cyane ari mu gihe cy’uburumbuke, bityo kubera ko imibonano mpuzabitsina yabonetsemo umusaruro wo kurema umwana(gutwita) nta mwihariko uba urenze ku yindi bakoze, nyuma yo gusama ukazasanga umugore afite gushidikanya yibaza muri ba bagabo baryamanye kuri wa munsi atekereza yaba yarasamiye uwaba yaramuteye inda. Bamwe rero bagahitamo uwo bakwitirira uwo mwana bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi kandi mbishimangiraho cyane, turetse n’abantu baba bashobora kuba bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye, ari umugore ubana n’umugabo we wenda batanacana inyuma, ujya kumva ukumva inda imaze kugira igihe runaka ngo baratunguwe kuko batari bazi ko umugore yasamye. Abenshi bakabimenya ari uko babuze imihango cyangwa yatangiye kubona ibindi bimenyetso. Ibi bisobanure ko yaba umugabo wateye inda, yaba umugore wasamye, bose ntawigeze abimenya, kuko ari imibonano mpuzabitsina iba yakozwe mu buryo busanzwe.

Icyakora nemera ko umugore ufite umugabo umwe, udacaracara ngo akorane imibonano n’undi, uwo rwose byanze bikunze se w’umwana aba amuzi 100%. Naho undi wese, mu gihe yaba yakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo batandukanye na we ubwe yayoberwa se w’umwana, umwana akabaho yaritiriwe se utari nyakuri kubera ko na nyina umubyara atamuzi bitewe n’impamvu zitandukanye.

Src: Kigali Today

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here