Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese inzoga zihurira hehe n’ibitekerezo bizima?

Ese inzoga zihurira hehe n’ibitekerezo bizima?

Ni kenshi cyane ngenda numva abantu benshi bavuga ngo umugabo utanywa inzoga nta bitekerezo bizima yagira. Akenshi cyane ibi bikunzwe kuvuga n’abagabo banywa inzoga cyangwa abakobwa nabo bakunda agacupa!

Cyangwa ukumva umuntu ariyandagaje akavuga ngo “ ese ubwo umugabo utajya mu kabari ngo asangire n’abandi bagabo agacupa yazakurahe ibitekerezo bizima!” Iyi mvugo yaje gutuma nibaza byinshi niba koko hari aho inzoga yaba ihuriye no guha umuntu gutekereza neza.

Ubundi abantu bakunda uburyo butandukanye kuburyo wowe niba ukunda gutekerereza mu kabari uri kumwe n’abandi bantu benshi, hari mugenzi wawe we ukunda gutekereza iyo yicaye hamwe ari wenyine kandi hatuje.

Sinumva rero ko byaba  bisobanura ko kuba utanywa inzoga uba utandukanye n’ibitekerezo bizima.

Aha kubw’amatsiko nabajije abantu bamwe nabamwe basoma ku gacupa maze mbabaza aho bahera bavuga ko umugabo udasoma ku gacupa nta bitekerezo bizima agira maze bansubiza  mu magambo atandukanye bamwe bati “Inzoga ubundi ni akagabo ikumara ubwoba kuburyo nibyo watinyaga ubitinyuka”

Abandi bati: “ Ubundi iyo uhuye n’abandi bagabo musangira ubuzima bigatuma ibitekerezo mubyungurana kandi ntahandi mwahurira ngo muhuze urugwiro  atari ku gacupa”

Abandi bati “ Njyewe ubundi iyo nshaka gukora ikintu cyangwa gufata imyanzuro runaka isaba ubutwari ndagenda nkabanza ngasoma ku gacupa kuko kamara ubwoba”

Aha naje kugira urujijo mukuba umuntu yakwemeza niba koko bitewe n’ibi bisubizo by’aba bantu umuntu yakwanzura ko inzoga yaba ifasha umuntu gutekereza neza! Ahubwo byaje kuntera njye gutekereza bitandukanye n’iyi mvugo ahubwo nkuva navuga ngo “ Inzoga iroshya!”

Niba umuntu w’umugabo yavaho akivuga ibigwi ko iyo agomba gufata imyanzuro runaka ikomeye agomba kubanza gusoma ku kayoga kugira ngo imutere akanyabugabo! Ahubwo njye mpita mbona ko ubwo imugira undi muntu wundi.

Muby’ukuri njye ntabwo ndibushyigikire iyi mvugo kuko nabonye abagabo ndetse benshi bafite ibitekerezo byiza cyane kandi batanywa inzoga cyangwa mumvugo ikoreshwa na benshi: “ Adafata agacupa”.

Sinagendereye kwigisha ubwiza cyangwa ububi bw’inzoga,ahubwo nashakaga kugaragaza ko waba unnywa inzoga cyangwa utayinywa  ku bw’impamvu yawe cyangwa kubw’ubushake bwawe ntaho bihuriye n’ibitekerezo bizima.

Ahubwo nyuma yokuganira n’abantu batandukanye naje gusanga nagira inama abannywa inzoga ko bajya bazinywa ariko batagambiriye ko zibakoresha icyo batashobora batazinyweye.

Umugabo utanywa inzoga birashoboka cyane ko agira ibitekerezo bizima. Ntabwo inzoga arizo zitanga ibitekerezo bizima cyangwa abagabo ntibungurana ibitekerezo gusa ari uko bari gusangira inzoga hoya rwose, biterwa n’icyo ukunda ikiguha amahoro cyangwa icyo wiyemeje kuko byose birashoboka.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here