Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese ko ibihe bibi bitugeraho twese ! wari uzi uko wafasha inshuti...

Ese ko ibihe bibi bitugeraho twese ! wari uzi uko wafasha inshuti yawe iri mu bike bitoroshye?

Ikiriyo,indwara,gutandukana,kwigunga,ubukungu,kubura akazi,gutsindwa,…hari ibintu byinshi mu buzima bitujyana mu butayu.
Ibi kandi bitugeraho twese yaba abakijijwe ndetse n’abitwa ko badakijijwe. Mu bihe bigoye rero ubushuti bufata umwanya munini cyane ndetse wa mbere,kugira ngo tukomeze kubaho ndetse tunasubire mu buzima busanzwe n’ubwo akenshi biba bigoye ubona nk’aho ubuzima bwahagaze. Ubuzima bugoye uri gucamo akenshi bugusiga ubuze inshuti nyinshi ndetse n’amasano, ariko nabwo ninabwo ubona inshuti nyanshuti nk’umuvandimwe.
Imigani :17 :17 : « Inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba ».
Ikibabaje ni uko n’izo twita inshuti nyanshuti bashobora guhunga bitewe n’ibihe bitoroshye mugenzi wabo ari kunyuramo. Wenda agasanga ubwo buzima nawe ubwe atarigeze abubamo, cyangwa akaza kwisanga atagifite ubushobozi bwo kugufasha na cyane cyane ko amagambo yo kuvuga muri ibi bihe ataba yoroshye kubona, cyangwa ugasanga amaranga mutima yawe atumye ntacyo wamufasha, ibi bihe bikaza gutuma ugaragara nk’ikigwari kuko utagishoboye guhagararana na mugenzi wawe.
Uyu munsi umunyamakuru w’Ubumwe yifuje kubasangiza ubu buryo bwagufasha gukomezanya urugendo no gukomeza inshuti yawe iri kunyura mu nzira itoroshye y’ubuzima:
 Ni gute nagufasha ?
Kwicara mucecetse,kuganira,gusenga,kwiruka,gusohokera ahantu runaka,kwumva indirimbo,…ibi byose biterwa n’uwo uri kunyura mu bihe bitamworoheye, uwo uri kubabara . Buri muntu akemura ibibazo mu buryo bwe cyangwa nk’uko abishoboye. Mbese ntaburyo buri rusange wavuga ngo umuntu namufasha gutya. Ariko hari ibitekerezo byatuma ubona icyerekezo wafashamo uwo muntu. Yaba ikibazo gitinze yaba ikibazo cyavuba, yaba kizatinda cyangwa ikije akanya gato kizahita kirangira ,hari ikibazo umuntu yakwibaza :
«Ni gute nagufasha ?Ndi hano kugira ngo ngufashe,… »

Ushobora kumutega amatwi. ukamugaragariza ubugwaneza.

kugaragaza umwifato w’ubugwaneza,utuma umuntu atakutekerezaho nabi.
Buri muntu ku giti cye agira uburyo afata imyanzuro kubyo ahura anabyo mu buzima. Hari uhura n’ikintu runaka kimugoye  akacyirengagiza agahitamo ikindi gishoboka,atanatekereje ku mugisha runaka yarikuzabona. Hari uwundi ubanza gushaka ubusobanuro bw’ibyo yahuye nabyo. Ibi rero nibyo bigaragaza akamaro k’inshuti kuko wasanga n’iyo nshuti yawe mudakemura ibibazo mu buryo bumwe,cyangwa mutagaragaza umwifato umwe imbere y’ibintu runaka. Icyo wowe usabwa ni ukumubera umufasha. Ntabwo ari ukumwumvisha uburyo bwawe. Ubugwaneza hano bugira akamaro kurusha kumucira urubanza ,kandi aha inshuti mukomezanya urugendo rw’ubuzima iyo agukomeza kurusha uko yakujora cyangwa akakunegura.
Ushobora kutagira icyo umuvugisha ariko ukamuba hafi kandi. Ukamwereka umwifato w’ubugwaneza.

Kuvugisha ukuri.
Akenshi iyo turi mu bihe bigoye ,biba byoroshye gufata imyanzuro mibi cyangwa gukora amahitamo atabereye.Aha rero inshuti ikubera umujyanama mu guhitamo, Inama ye rero igomba kujyana no kuvugisha ukuri. Ugomba kandi kwitegura ko ubujyanama bw’amahitamo meza ashobora kwakirwa cyangwa gufatwa nabi,ndetse rimwe na rimwe akajugunywa kure cyane n’uburakari bwinshi. Ugomba kwitegura rero kuri ibyo kugira ngo nawe utagaragaza umujinya cyangwa uburakari.
Gutanga ubufasha bufatika.
Ntabwo twavuga ngo iki kiza ku mwanya ukurikiraho,hoya rwose. Kugaburira umuntu,kwita ku bana ba nyakwigendera,gukora inshingano mu genzi wawe yagombaga gukora atagishoboye,gufasha murugo. Ibi bigaragara nk’ibyagaciro kanini cyane ndetae unarebye ugasanga byaza ku mwanya wa mbere. Kuzana ubufasha bufatika butura umutwaro munini nyiri gufashwa kandi bigashimwa na benshi. Dutekereze cyane kubufasha bufatika kuko bushobora kuba umwuka wo guhumeka dufashishe ku nshuti yacu.
Kuzana ubutumwa bw’ihumure.
L Ubutumwa bufasha umuntu w’imbere nabwo ni ingenzi cyane. Kwereka inshuti yawe ko ubabajwe n’ibihe bigoye arikunyuramo kandi ko ari uwa gaciro gakomeye cyane mu buzima bwawe ni ingenzi cyane. Gerageza umusangize nawe ibihe bikomeye wanyuzemo kandi ukabisohokamo gitwari,ibyo nabyo bishobora kumwongerera ukwizera. Ariko ukitonda si ngombwa ko ibiganiro byose wabijyana mu cyerekezo cy’ibihe bibi cyangwa bikomeye wanyuzemo. Kubera nabyo utabikoze neza ashobora kwumva ko aribwo buzima ubwo aziberamo,ari ukuva mu kibi ajya mu kindi.
Mukomeze umubwira amagambo yururuta umutima.

Gusenga.
Isengesho ni ikintu cy’agaciro cyane ndetse n’inintwaro idufasha kunyura mu bigeragezo by’ubuzima duhura nabyo buri munsi. Sengana n’inshuti yawe,cyangwa usengere inshuti yawe umujyane ku ntebe y’imbabazi n’ubuntu. Umwereke Imana ishobora byose kandi nawe wiyereke Imana. Ahasigaye Imana izaguha ubwenge n’ubushobozi bwo kuba igikoresho cy’amahoro ku nshuti yawe.
Musenge Imana ibabere umujyanama mukuru.

Haranira kuba uw’umumaro kandi ube inshuti nyanshuti mu gihe inshuti yawe iri mu butayu bw’ubu buzima. Nawe n’ugera mu bihe bikomeye inshuti nyanshuti izakuba hafi. Niba ufite inshuti nk’iyo haranira ko itagucika mu buzima bwawe.
 
Mukazayire Immaculee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here