Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese koko Imana ni wowe yabwiye ngo wororoke wuzuze isi? Ubusobanuro ku...

Ese koko Imana ni wowe yabwiye ngo wororoke wuzuze isi? Ubusobanuro ku bijyanye no kuboneza urubyaro by Pasteri Basebya Nicodème

Twongeye kubaramutsa basomyi bacu dukunda. Twizera ko mukomeje kugenda mwunguka byinshi mu ijambo ry’Imana no muby’Umwuka aribyo bidufasha kubaho ubuzima bunesha icyaha hano ku isi no kwitegura neza kuzabana n’Imana mu ijuru.

Nk’uko mugenda mubibona hakunze kubaho imyemerere n’imigirire itandukanye mu bantu bose bavuga ko bahuriye ku kwizera kumwe ko muri Kristo Yesu. Ikintu kitumvikana neza ni ukuntu aba bizera badahuza imyumvire kandi bose bakoresha igitabo kimwe cy’Ijambo ry’Imana (Bibiliya).

Rero mubyo kwizera no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana rikubiye muri Bibiliya, hariho ukuri k’uburyo bubiri abantu dukwiye kumenya. Hariho ukuri kw’ihame ry’ukwemera kudahinduka, hakabaho n’ukuri k’ukwemera gushobora guhinduka bitewe n’umuntu ugusobanura cyangwa ukumva; bitewe n’aho umuntu ari n’igihe arimo cyangwa bitewe n’ibyo umuntu yifuza kumva kubera amarangamutima n’ibyifuzo bye. Urugero rw’ukuri k’ukwemera kudahinduka turusanga mu mahame y’ukwemera mu isengesho rya “NDEMERA KO IMANA ARI IMWE.” Amagambo akubiye muri iri sengesho ni ukuri kudahinduka bijyanye n’ahantu cyangwa n’igihe. Kwemera ko Imana ari imwe ntakindi cyabisimbura ntanuwagerageza kubisobanura ukundi, kuki Imana ni imwe Ihoraho ibihe byose.

Hari rero n’ukuri guhinduka bijyana n’igihe kwavugiwe cyangwa kwandikiwe, ababibwirwaga, n’aho byabereye cyangwa byavugiwe. Urugero natanga ni umugenzo w’Abayuda wo kozanyanya ibirenge. Igihe umuyuda yakiraga umushyitsi uje uwe, mbere y’uko umushyitsi yinjira mu nzu yagombaga kubanza koga cyangwa guhanagurwa ibirenge. Ibi byakorwaga kubera ko bari mugihugu kijya kuba nk’ubutayu, n’inkweto zambarwaga icyo gihe zari zidafunze (sandali), kandi munzu naho nta ntebe abantu bicyo gihe bari bafite kwari ukwicara hasi ku byo nakwita ibirago cyangwa imikeka y’iki gihe. Rero niba umuntu yiriwe agenda, birumvikana ko ibirenge bye byagiyeho umukungugu, bityo mbere yuko yinjira ngo yicare k’umukeka yari akwiye kubanza guhanagura cyangwa koza ibirenge. Uyu mugenzo rero wari mwiza muri icyo gihe Bibiliya yandikwagamo, ariko sinibaza ko ari ihame ry’ukwemera ko Abakristo igihe cyose bakwiye kozanya ibirenge igihe binjiye mu nzu nk’abashyitsi kandi biriwe bambaye ibirato bifunze. Koza ibirenge no kutabyoza ntacyo byahungabanyaho ukwizera cyangwa imibanire yawe n’Imana.

Abakristo bamwe ntibavuga rumwe ku bijyanye no kuringaniza urubyaro

Mvuze ibi byo hejuru ngira ngo numvikanishe ingingo nshaka kuvugaho ishingiye k’umurongo wo mugitabo cy’Itangiriro 1:28 abakristo bamwe batavugaho rumwe bibaza niba kuringaniza urubyaro (kujya muri onapo nk’uko bamwe bakunze kubyita) ari icyaha. Uyu murongo uvuga ngo “Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘Mwororoke mugwire, mwuzure isi …’” Abantu badakozwa ibyo kuringaniza urubyaro n’ubukungu bwabo ndetse n’ubw’igihugu bavuga ko Imana yategetse abantu ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, bityo kugira umugambi wo kugabanya imbyaro ni icyaha kibi kirwanya umugambi w’Imana ku isi. Ibi bitekerezo bisa naho ari byiza rwose kuko bishaka kumvira Imana muri byose. Kandi koko kurwanya umugambi w’Imana ntabwo byabura kuba icyaha. Ariko rero twibuke ko Imana ubwayo ariyo yavuze iti “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi” (Hoseya 4:6).

Imana yaturemanye ubwenge dukwiye kugenzuza Ibyanditswe Byera kimwe n’ibihanurwa. Nk’uko nabivuze haruguru ibyanditswe muri Bibiliya byose si amahame adakuka dukwiye gukurikira buhumyi. Ubwenge Imana yaduhaye budufasha gusoma Bibiliya no kumenya uko twashyira mubikorwa inyigisho ziyibonekamo muburyo bukomeza guhesha Imana icyubahiro ariko kandi bitabangamiye imibereho ya muntu hano ku isi. Nibyo Imana ubwayo niyo yavuze ko umuntu akwiye kororoka ndetse akuzuza isi urubyaro. Ariko se dushyize munyurabwenge yacu ntidukwiye kwibaza aya magambo yaravuzwe ryari? Yabwirwaga nde cyangwa bande? Isi y’icyo gihe yari ituwe n’abantu bangana iki?

Hari uburyo butandukanye abantu bakoresha baringaniza urubyaro,

Igihe Imana yavuze amagambo yo kubyara no kwuzuza Isi, n’abo yabibwiye

Niba nibuka neza ndumva aya magambo yo kuzuza isi yavuzwe n’Imana imaze kurema abantu ba mbere Adamu na Eva. Isi niho yari ikiremwa, nta bantu bari bayituyeho, bityo ndumva ariyo mpamvu Adamu na Eva bahawe umukoro wo kubyara bakororoka bakuzuza isi abantu. Kandi nabo ubwabo sibo bujuje isi bonyine, ahubwo uko ibihe biha ibindi urubyaro rwabakomotseho rwakomeje kororoka kugeza uyu munsi. Ndahamya rero ko mbere y’uko nubahiriza itegeko ryo kororoka no kuzuza isi, nkwiye kubanza kwibaza niba koko aya magambo ari jye wayabwiwe cyangwa niba yarabwiwe undi muntu kubera igihe bari barimo. Isi nta bantu bari bayituyeho bityo itegeko ryo kororoka rirumvikana ku bantu bicyo gihe kuruta uko twaryihambiraho mukinyejana cya 21.

Nsomye ijambo rinsaba kuzuza isi nkwiye kwibaza isi yanjye ari iyihe? Kuko ntabwo nzuzuza abana isi y’abandi, nkwiye kuzuza isi yanjye! Benshi muri twe, isi yacu ntirengeje metero 15 kuri 20 (15mx20m), abandi benshi turi gusembera mu isi ya bagenzi bacu aho dukodesha akazu k’icyumba kimwe cyangwa 2, ariko tugakomeza kuba mu kigare cyo kuvuga ngo Bibiliya ivuga ko dukwiye kuzuza isi. None ko jye isi yanjye yamaze kuzura kugeza aho ndafite ububasha bwo kuba nakwiyubakira n’icyumba kimwe cyo kubamo, ahubwo nkaba nsembereye mu isi (ikibanza) y’abandi ubwo abo ndi kubyara bo, aho ntibasagutse ku isi? Ibuka ko Ijambo ry’Imana ryavuze ngo “ubwo uretse ubwenge nanjye nzakureka!” Benshi muri twe dutsimbaraye ku ijambo ry’Imana muburyo dushaka no kwiha inshingano zitatureba. Ndebye benshi mubatuzaniye Ubutumwa Bwiza (abazungu b’abamisiyoneri) nabashije kumenya nsanga bagiye babyara abana 2, 3, cyangwa 4. Twavuga se ko babyaye abana 3 bahita bacura! None ubu nitwe tubaye abarokore cyangwa abakiranutsi cyane kurenza abatuzaniye Ubutumwa Bwiza (Ivanjiri)?

Adamu na Eva nibo babwiwe kubyara bakuzuza isi kuko isi nta bantu bari bayituye.

 Dore icyaha gikomeye ku Mana, ku gihugu no k’urubyaro rwawe…

Igitekerezo cyo gukurikiza ijambo ry’Imana ni kiza cyane ariko Imana ntidutegeka nk’abatagira ubwenge bwo gutekereza no guhitamo icyatugirira umumaro kuruta ikindi. Jye mbona ko  icyaha kitaba kuringaniza urubyaro ahubwo icyaha gikomeye ku Mana, ku gihugu no k’urubyaro rwawe ni ukubyara abana batazashobora kugira imibereho myiza, bazandagara k’umuhanda, bazabaho batabasha kwiga, batabasha kuvuzwa barwaye no kubyara abana utizeye imibereho yabo y’ejo hazaza. Muby’ukuri igihe turimo sicyo kubyara ba HABYARIMANA, HARERIMANA na HAKUZIMANA. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo mu rwandiko rwe rwa mbere agira ati “Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo5:8). Ntidukwiye kubyara twiteze ko lmana cyangwa leta ariyo izaturerera. Ahubwo ni inshingano y’umuntu gutunga neza abo mu rugo rwe iyo bimunaniye kandi abo bantu ariwe wabazanye ku isi aba arutwa n’utizera. Ndahamya ko Imana itazakubaza abo utabyaye ahubwo izakubaza abo wabyaye bakandagara, bagatukisha izina ryayo kuko ntaburere bashoboye guhabwa, kandi izakubaza abo wabyaye bakakubuza amahoro n’umutekano ugahora witotomba cyangwa uhagaritse umutima kuko utashoboye kubabonera ibyangombwa nkenerwa m’ubuzima.

Kubyara abana udashoboye kurera nicyo cyaha gikomeye

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Akaba umwanditsi w’iki cyigisho

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

2 COMMENTS

  1. Amen…Iyi nkuru ni nziza cyane.Irimo inyigisho nyinshi cyane kandi zicukumbuye. Be blessed papa. Ufite impano y’ubwenge rwose.

  2. Imana ikomeze kukugwiriza ubuhanga n’ubwenge mushumba mwiza ,hari byinshi waduhayeho ibisubizo kubyo twibazaga,bibaye bikunze mwajya muduha impuguro ku mirongo migari ikunda kugaragara mu myemerere y’abantu bikajya bihuzwa naho isi irikugenda yerekeza muby’iterambere ndetse nuko iterambere ry’umukristo rikwiye kuba,Kandi rikagendana n’ijambo ry’Imana

Leave a Reply to Leonce Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here