Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese koko Manchester na Guardiola baba bari guhura n’umwaku wa Yaya Toure?

Ese koko Manchester na Guardiola baba bari guhura n’umwaku wa Yaya Toure?

Ibiri kuba ku ikipe ya Manchester city, byatumye abantu benshi bibaza niba bifite aho bihuriye n’amagambo yabwiwe n’abanyafurika nyuma yo kuvuga ko umutoza wayo yasezereye Yaya Toure mu ikipe mu buryo bugayitse.

Umuny acote d’ivoire Yaya Toure ni umwe mu beza bo hagati (midfielders) babayeho mu mateka ya Manchester city ndetse n’umunyafurika wahagarariye Africa neza ku mugabane w’iburayi.

Uyu munyabigwi wa Manchester city wayifashije gutwara ibikombe 3 bya shampiyona mu 8 iyi kipe ifite, ibikombe 3 bya league cup, FA cup na Community Shield, gusa ntago yagize iherezo ryiza mu mwaka we Wa nyuma muri iyi kipe, aho umutoza wayo Pep Guardiola yamusezereye muri iyi kipe mu buryo butari ubwicyubahiro nk’umuntu wafashije ikipe.

Ibi byatumye uhuhagarariye Yaya Toure mu mategeko Dimitri seluk, yikoma Pep Guardiyola ndetse atangaza amagambo yatunguye benshi ,cyane cyane abanyafrica nabo bashenguwe n’uburyo uyu mutoza afata abakinnyi baturuka kuri uyu mugabane.

Seluk ku mugaragaro yemeje ko Pep Guardiola atazongera gutwara champions league kubera uburyo bubi yafashemo uyu munya cote d’ivore wimyaka 39.

Mu magambo ye yagize ati”we (Guardiola) ubwe yatumye abanyafrica bamwanga, yatumye banga manchester city. Ndizera ntashidikanya ko abakurambere babanyafrica batazatuma Guardiola yongera gutwara igikombe cya champions league.”

Pep ashinjwa kenshi kudakunda abakinnyi baturuka muri Africa.

Mu buryo uyu yavugaga aya magambo ubona yizeye ko byanze bikunze uyu mutoza azabona ingaruka, Yongeyeho ati” uyu uzaba umwaku w’umunyafrica uzaba kuri Guardiola. Ubuzima buzabisobanure nimba mvuga ukuri cyangwa ibinyoma. Uburyo Guardiola yarangije ibihe bya Yaya muri Manchester city ntabwo  ari amakosa ahubwo ni icyaha.”

Kuva ubwo Manchester city yakomeje guhura n’amahirwe make bamwe bita umwaku muri champions league ndetse na Pep Guardiola yananiwe kongera igikombe cya 4 cya champions league kubyo yatwaye muri Barca, aho naho Yaya Toure yabanyeyo na Pep naho bitarangiye neza.

Manchester city kuri ubu ikomeje kugwa munsi y’urugo, itsindirwa kuri final no muri kimwe cya kabiri mu myaka ibiri iheruka. Bivugwa ko mwaku w’umunyafrica wafashe iyindi ntera!

Kuri ubu Ikipe ya Manchester City ikurikiranyweho kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo (financial fair play) inshuro zirenga 100 muri Premier League, bishobora gutuma icibwa amande, gukurwaho amanota cyangwa gukurwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Uyu munyabigwi wa Manchester city wayifashije gutwara ibikombe bitandukanye

Iperereza ryakozwe na komisiyo yigenga mu gihe cy’imyaka ine, ni ryo ryagaragaje amakosa yakozwe na Manchester City yarenze ku mategeko hagati 2009 na 2018. Iyi komisiyo yashinje kandi Manchester City ko itigeze iyorohereza mu mikoranire kuva iperereza ritangiye mu Ukuboza 2018.

Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje hacicikanye  ubutumwa bwemeza ko iyi  kipe ikomeje gukurikiranwa n’umwaku w’umunyafrika. Hari ibihano bikomeye biteganywa igihe iyi kipe yahamwa n’ibi byaha, birimo kwamburwa bimwe mu bikombe yatwaye ndetse no gukurwaho amanota.

Ibindi bihano harimo no gukurwa mu marushanwa yemewe, ikajyanwa mu byiciro byo hasi.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here