Home AMAKURU ACUKUMBUYE ESE KOKO NI ISHEMA KU BABYEYI KUBA UMWANA ATAVUGA IKINYARWANDA KANDI ARI...

ESE KOKO NI ISHEMA KU BABYEYI KUBA UMWANA ATAVUGA IKINYARWANDA KANDI ARI UMUNYARWANDA.

Sinzi niba ari iterambere cyangwa ari ubusirimu kuba umwana avukira mu Rwanda,akaba ari naho akurira, akaba ari n’umunyarwanda,ariko ukabona ababyeyi be barakoresha imbaraga zose kugira ngo umwana wabo atazamenya ikinyarwanda.

Hari ibintu njya ndeba bikanyobera rwose. Nyuma yuko abantu bakuru basigaye bagoreka ikinyarwanda kubushake,ubu noneho ababyeyi badukanye gutoza abana ukutamenya ikinyarwanda. Ukabona ababyeyi bashyize imbaraga nyinshi mugutoza umwana kutazamenya ikinyarwanda. Aha bashaka kumutoza indimi zindi z’amahanga cyane cyane aha ndavuga igifaransa n’icyongereza. Wakumva umwana avuze ikinyarwanda bakamucyaha nkaho hari icyaha akoze.

Nyuma yo kubibona mu miryango itari mike ,cyane cyane igaragara ko ikize. Ibi byaje kuntera kubitekerezaho cyane, ndetse bintera no kubikoraho ubushakashatsi. Nza gusanga ubu ari umwihariko w’ingo ziyumvamo ko zimaze kugera ku rwego rushimishije rw’imibereho. Nabanje gukeka ko yaba ari umwihariko w’ababyeyi bize amashuri menshi, nyuma nza gusanga n’abatarize ariko bafite urwego runaka bagezeho nabo bakoresha uburyo bushoboka kugira ngo abana babo batazavuga ikinyarwanda. Aha ugasanga barashaka abarimu batandukanye kugira ngo baba fashirize abana kugera kuntego yabo. Abandi bagahitamo kwirukana abakozi bo murugo kugira ngo batazavugisha abana babo ikinyarwanda.

Icyaje kuntangaza ukabona umubyeyi rwose arikujya mubantu ukumva ari kubyirata ko umwana we atazi ikinyarwanda, ukabona kandi atewe ishema nabyo. Ibi kandi bikunda kuvugwa n’ababyeyi bab’agore. Ukumva aravuze ngo; erega ikinyarwanda ntabwo azi kukivuga icyakora aracyumva nabwo kitari cyinshi.

Mubyukuri ,simpamyako hari umuntu n’umwe uzagushimira kuko umwana wawe atazi ikinyarwanda ari umunyarwanda wavukiye kandi uba murwanda. Ngo ni ubusirimu cyangwa iterambere. Uretse ko abanyabwenge bavuga ko nta rurimi na rumwe umuntu yagakwiye gusuzugura, ariko urenze no kuri ibyo noneho ururimi rwawe rwakagombye kuza imbere y’izindi ndimi izo arizo zose, mugihe wagize amahirwe yo kuba ahantu warumenyera.

Hari abanyarwanda benshi batagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyabo, ibi bikabagiraho ingaruka mukumenya n’ikinyarwanda neza. Ariko iyo ari umuntu w’ubwenge ugasanga arakoresha imbaraga zishoboka,kugirango nibura agire ikinyarwanda gike yamenya kuko ari ururimi rwe.

Muri make mbona uyu Atari umuco mwiza na gato rwose. Njye ntanubwo mbona ari ubusirimu cyangwa iterambere. Yego kumenya n’izindi ndimi nibyiza ndetse cyane. Ahubwo nuko bidashobokera abantu naho ubundi umuntu yamenya inyinshi cyane zishoboka. Ariko uririmi rwawe byanze bikunze ruza kw’isonga y’izindi zose. Aha munyumve neza birashoboka ko wavukira  cyangwa ugakurira  mukindi gihugu bigatuma atagira amahirwe yo kumenya ururimi rwawe. Ariko mu gihe wavukiye mu gihugu cyawe ukanagikuriramo warukwiye kuba uterwa ishema ryo kuba uzi neza ururimi rwawe.

Abakuru bagize amahirwe yo kumenya ikinyarwanda mureke kugoreka ikinyarwanda ku bushake ngo ni ubusirimu. Abana bacu batozwe ikinyarwanda kuko ari ururimi rwabo. Umubyeyi ubona umwana we atavuga ikinyarwanda ntibikwiye kumutera ishema mu bandi ahubwo bikwiye kumutera ipfunwe kuba umwana atazi ururimi rwe. Ubundi kuba uvuga ngo  NDI UMUNYARWANDA byakagombye kujyana na NZI IKINYARWANDA.

Mukazayire Youyou.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here