Home AMAKURU ACUKUMBUYE ubuzima Ese koko umuhungu afite ubushobozi buruta ubw’umukobwa?

Ese koko umuhungu afite ubushobozi buruta ubw’umukobwa?

Mu mahugurwa yamaze iminsi igera ine yitabiriwe n’abayobozi ba bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ,yateguwe na WMP ( Women In Media Platform) ku bufatanya na UNESCO, bavugutiye umuti ikibazo cy’ubwuzuzane n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu mwuga w’itangazamakuru.

Aya mahugurwa yatangiye kuwa mbere Tariki 18/12 agasozwa Tariki 21/12/2017 yabaye umwanya wo kwungurana ibitekerezo hagati y’abahagarariye itangazamakuru ndetse n’inzobere zitandukanye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, hanyuma banafata ingamba ntakuka cyo guhangana n’ubusumbane bukunda kugaragara hagati y’umugabo( umuhungu)/ n’umugore ( umukobwa).

mggogogogo
Ese koko umuhungu afite ubushobozi buruta ubw’umukobwa?
Iyi myumvire igaragara kenshi muri sosiyete Nyarwanda, aho ubuna umuhungu bamuha amahirwe aruta ay’umukobwa bitwaje ko umuhungu hari ibyo ashoboye umukobwa adashoboye nyamara wajya kureba ugadsanga nta gipimo runaka cyangwa ingero aba banyiri kubikora baguha, kuko nta rushanwa baba babahaye ngo umuhungu abe yagaragaza koko ko arusha umukobwa, ahubwo bakaba bamuhaye amahirwe aruta aye kuko ari umuhungu gusa.
Muri aya mahugurwa ibi byaganiriweho bihagije, hanyuma basanga umukobwa n’umuhungu bagomba guhabwa amahirwe angana buriwese akagaragaza ubushobozi bwe.

Francis

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here