Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese kubwira umuntu ikibazo cyawe ntagisubize uko wabyifuzaga, bisobanura ko akwumviye ubusa?

Ese kubwira umuntu ikibazo cyawe ntagisubize uko wabyifuzaga, bisobanura ko akwumviye ubusa?

Hanze aho ngenda numva imvugo ivuga ngo kanaka yanyumviye ubusa. Aha biba bishaka gusobanura ko umuntu yakubwiye ikibazo cye noneho ukamusubiza ibidahuye n’ibyifuzo bye. Akenshi rero hagakoreshwa iyo mvugo rero ngo” Anyumviye ubusa”.

Ibi nafashe umwanya wo kubitekerezaho cyane ubwo mu minsi ishize hari umuvandimwe wansanze ambwira ko afite akabazo kandi akeneye ko muha amafaranga akagakemura, ku bw’amahire biza guhura ko ayo mafaranga yari ansabye nari nyafite noneho ndayamuha agenda yishimye.

Nyuma y’iminsi micye agaruka kundeba aranshimira cyane arambwira ngo” warakoze cyane kumpa ariya mafaranga wankemuriye ikibazo gikomeye pe, kandi nari nje mfite ubwoba ko ushobora kunyumvira ubusa!”

Aha byaje kuntera kwibaza niba koko iyo aza kunsaba amafaranga koko ntayafite byari gusobanura ko mwumviye ubusa. Nara musubije nti” urakoze gushima ariko niyo ntayagira ntibyari gusobanura ko nakwumviye ubusa, ahubwo nari kuba ntafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo ”

Nyuma yahoo naje kugerageza gusesengura iri jambo nsanga risobanura ko umuntu yumviye undi ubusa iyo yamwumvise ariko atakagombye kumwunva. Aha natanga urugero nko gutakira umuntu ko hari abantu bakugirira nabi kandi nyuma ukazasanga uwo watakiraga nawe ari muri rya tsinda rya bababandi bakugirira nabi.

Aho niho umuntu avuga ngo kanaka yanyumviye ubusa. Naho umuntu usanze ufite ikibazo ntabwo bisobanura ko byanze bikunze afite ubushobozi bwo kukigukemurira, birashoboka cyane ko yaba ababajwe n’icyo kibazo ufite ndetse anafite ubushake bwo kugufasha ariko ubushobozi akaba aribwo bumubera inzitizi.

Ibi rero tubitandukanye no kwumvira umuntu ubusa, uba wamwumvise n’ubushake bwo kumufasha ubufite ariko ubushobozi akaba aribwo bubura. Kandi akenshi usanga ibi bibabaza cyane uwo muntu wabwiye ikibazo akananirwa kukugikemurira kurusha nawe ubwawe.

Muby’ukuri sibyiza ko usanga umuntu umwizeye ko yagukemurira ikibazo runaka maze wamara kumubwira ibyawe hanyuma yagira ibyago ntashobore kugukemurira icyo kibazo cyawe cyangwa ntasubize icyifuzo warufite,cyangwa hari n’igihe agusubiza ibidahwanye n’ibyo wumvaga wifuza ko agusubiza, maze ukagenda uvuga ngo yakwumviye ubusa kandi nyamara we ntako aba atagize ngo agerageze.

Buri uko ugejejeho umuntu icyifuzo cyangwa igitekerezo si ngombwa ko agusubiza nk’uko wowe ubyifuza,n’ubwo buri muntu aba yifuza ko bamusubiza ibihwanye n’ibyifuzo bye. Ariko kutagenda nk’uko ubyifuza ntibisobanura ko uwo muntu aba yakwumviye ubusa.

Aha bijya bintangaza aho ushobora kwumva umwana atinyutse akavuga ngo “papa cyangwa mama amwumviye ubusa” Aha hari umubyeyi wanganirije maze arambwira ngo umwana we w’imyaka 7 iyo aje kumusaba ikintu ngo aramubwira ngo:” mama ngiye kukubwira ikintu ariko umbabarire ntunyumvire ubusa”.

Usanga rero iyi ari imvugo ikoreshwa n’abantu benshi ariko ntabwo kuba umuntu atakemuye ikibazo cyawe bisobanura ko yakwumviye ubusa. Cyane ko ashobora kutagikemura none ariko kuko yakwumvise kandi yabihaye agaciro n’ubwo bitamushobokeye ku gufasha uwo munsi ariko akazagufasha n’undi munsi.

 

Mukazayire youyou

 

1 COMMENT

Leave a Reply to great marina restaurants Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here