Home AMAKURU ACUKUMBUYE ESE KUKI ABASORE BENSHI BAHITAMO GUSHAKA BARAMAZE KURYAMANA N’ABAKOBWA BAZABANA?

ESE KUKI ABASORE BENSHI BAHITAMO GUSHAKA BARAMAZE KURYAMANA N’ABAKOBWA BAZABANA?

Iyo umuntu aganiriye n’abasore benshi muri ikigihe akubwira ko adashobora kubana cyangwa gukora ubukwe n’umukobwa batari baryamana . Ugerageje kuganira n’abasore kandi usanga buriwese afite ubusobanuro butandukanye n’ubwa mugenzi we. Ndetse hari n’ukubwira ngo sinokuryamana nawe gusa ahubwo ntitwabana ntaramutera inda.

Iyo uganiriye n’aba basore bafite iyi myumvira bakubwira ibintu bitandukanye ariko babigusobanurira bose ukumva buriwese impamvuze zirumvikana.

Hari umusore twaganiriye arambwira ati “ njyewe ubundi mba numva mubuzima bwo murugo icyo mpa agaciro kanini ni uko mu buriri bigenda neza ,rero mba ngomba kumenya ko miterere uwo mukobwa afite niba bizatuma tuzagira umunezero muburiri. Kuko njye kugiti cyanjye mba numva mugejeje murugo ngasanga uko nabyifuzaga siko bimeze byazantera gutandukana nawe cyangwa nkamusiga murugo nkajya njya gushakisha undi nazabonana ibyo nifuza!”

Muby’ukuri uyu iyo abikubwira ibi uba ubona abivuga akomeje kandi yabihaye agaciro cyane ukumva rwose arakubwiye ati” njye n’abakobwa nsaba urukundo bose ndabibabwira yakwanga akagenda ngashaka undi”.

Hari undi ukubwira ati “ njyewe umwana muha agaciro cyane mu buzima kandi nifuza nokuzagira urugo rwiza rw’amahoro, ariko nabuze umwana ntabwo nazapfa mbonye amahoro rwose rero niyompamvu ngomba kubanza kumenya neza ko bishoboka njye n’umukobwa nakunze ko tuzabona urubyaro. Ubwo maze kumutera inda nahita nihutisha ibindi byose bisabwa tugahita tubana”

Hari n’undi ukubwira ati” Mbabarira uzi biriya bintu umuntu ajya kurahira imbere y’ubuyobozi bwa leta cyangwa mu matorero! Njyewe rero sinapfa kwiyemeza biriya bintu no kurahira ziriya ndahiro zose ntaramenya neza uko muburiri bizangendekera ndikumwe n’uwo nzaba narahisemo kuzabana nawe akaramata.”

Ibi kandi iyo uru rubyiruko rubikubwira wumva bakubwira ko biri muburyo bwiza bwo gukumira isenyuka ry’amago rya hato nahato. Ariko iyo ubajije abantu bakuze batera utwatsi ibi bitekerezo kuko baravuga bati “ Mugihe cyacu se ko bagushyingiraga umugeni utariwanabona bakamugushyingira ko ingo zidasenyukaga kanswe mwebwe mwirirwana n’abo mukundana!”

Muby’ukuri ibi umuntu wese agira imyumvire ye akagira n’ukuntu afata imyanzuro ye cyane cyane iyo ari umuntu mukuru afata umwanya wogutekereza ku kintu runaka agiye gufatira umwanzuro cyane cyane iyo agiye gufata umwanzuro ku kintu nk’icyongicyo kizamugiraho ingaruka mubuzima bwe bwose.

Aba basore batekereza gutya ntiwavaho uvuga ngo ibyo bavuga nibyo ijana kw’ijana cyangwa ngo sibyo ijana kw’ijana. Gusa ndibaza niba ibi nibikomeza abakobwa bazahitamo guhindura imyanzuro n’ibyifuzo byabo kuko umukobwa nawe icyo aha agaciro cyane ni ukubana n’umusore nk’umugabo n’ugore bari batararyamana na rimwe. Kuko ari uko bimeze iyi myanzuro y’abakobwa n’abahungu yaba itandukanye kuburyo kugira aho bahuriza ngo babashe kubana nk’umugabo n’umugore byaba bitoroshye. Ibi bisaba ko umuhungu cyangwa umukobwa umwe asabwa guhindura imyanzuro ye.

Mukazayire Youyou.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here