Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ese niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo kuki abahungu na bo batabwambara?

Ese niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo kuki abahungu na bo batabwambara?

Nkunda kwibaza impamvu abakobwa ari bo bagaragara mu mashusho y’indirimbo bambaye ubusa. Ubundi niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo Abahungu na bo kuki batabwambara kugira ngo indirimbo ibashe kuba nziza cyane kandi ikundwe cyane.

Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y’ibanga iba iri hanze n’ubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n’ubusa buriburi barabwambara.

Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n’umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

Ibi byaje kuntera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw’abantu, impamvu n’abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.

Ikindi naje kwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n’abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.

Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n’uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n’aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n’umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa bari kumwe n’abahungu benshi bambaye bakikwiza. Hari n’igihe ubona umusore ari umwe mu ndirimbo yambaye yikwije ugasanga ashagawe n’itsinda ry’abakobwa bo bambaye ubusa!

Ese ubu twavuga ko biterwa n’uko abasore ari bo bafite ikigero kiri hejuru cyo kugira isoni zo kugaragara mu ruhame bambaye ubusa kurusha abakobwa? None se biramutse ari nako bimeze ubwo abakobwa byaba byaratewe n’iki kuba bafite ikigero cyo hasi cyo kugira isoni zo kugaragaza imyanya yabo y’ibanga mu ruhame? Icyaba kibitera icyo ari cyo cyose njyewe ku bwanjye mbona bisa nabi ndetse binatesha igitsinagore agaciro.

Reka wenda mbyemere ko ari iterambere da, simbizi. Ariko bibaye ari iterambere ryo gukora amashusho abantu bambaye ubusa, abakobwa babwiwe cyangwa bishyuriwe kwambara ubusa bakabafata amashusho azakwirakwizwa hirya no hino bari bakwiye kubwira abo basore bazagaragarana mu mashusho na bo bakiyambura kugira ngo aya mashusho yabo azaze asa. Naho ubundi uba ubona harimo kwitesha agaciro ku mukobwa ndetse no gufatwa nk’igikoresho runaka.

Src: Kigali Today

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here