Hari ahantu henshi ku isi hari umuriro karemanano kandi iyi miriro ikaba itazima. Abantu bafata iyi miriro mu buryo butandukanye: Bamwe bafata aha hantu nkahantu nyaburanga ,abandi bakayifata nk’imiriri itazima izatwika abanyabyaha ivugwa muri bibilia.
Bamwe bemeza ko Iyi miriro ariyo yacaniwe kuzatwika abanyabyaha n’inkozi z’ibibi aho bemeza ko ntakindi iyi miriro yaba yararemewe kuko nta kandi kamaro ifite ku isi.
Nyuma yo kwumva abantu batandukanye bavuga ko umuriro uzatwika abanyabyaha wamaze gucanwa n’uwiteka kuko bemeza ko ari karemano kandi ikaba itazima, umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje kubakorera urutonde rw’ahantu 5 hari imiriro karemano kandi iyo miriro ikaba ihoraho itazima :
« Irembo ryikuzimu »
On Aha hantu uko hiswe ubwabyo biteye ubwoba « Irembo ry’ikuzimu ».Ni hafi y’ubutayu bwa Karakum, uyu muriro wo ufite umwihariko kuko ujya uzana ibishashi bitwika kuva mu myaka 40 kimaze kivumbuwe ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abanyamadini batandukanye hafite metero 70 z’ibujya kuzimu.
« umusozi w’umuriro »
Aha naho ni umusozi umaze imyaka 50 uvumbuwe kandi nawo ugira umuriro mwinshi cyane kandi utwika. Uyu abantu benshi batazi icyateye uwo muriro bamwe bavuga ko wacannywe n’umushumba waharagiraga, abandi bakemeza ko wacanywe mu buryo karemano kugira ngo uzatwike inkozi z’ibibi ku munsi w’imperuka.
“ umuriro wa Yanartaş”
Mu majyepfo y’uburengerazuba mu gihugu cya Turquie niho dusanga uyu muriro utazima. Uyu muriro wo bivugwa ko umaze imyaka 2500. Uyu muriro ujya ufasha abakerarugendo iyo bashaka gushyushya impamba zabo baba batwaye mbere yuko babifungura kuko biba byakonje.
« Umuriro utazima”
Uyu nawo ni umuriro tutavuga ko watse ejo. Baba Gurgur nawo ni umuriro uba mu gihugu cya Irak, umaze imyaka 4000 watse kandi utazima. Uyu abenshi bavuga ko hari imirongo yo muri Bibilia iwuvugaho ndetse bakemeza ko uzatwika abanyabyaha banze kwunzira Imana.
« Umunara w’umuriro »
Si kure ya Bakou, niho basanze uyu munara guhera mu kinyejana cya 17. Haba ku muzenguruko ndetse no hagati hahora umuriro utazima. Mu byukuri uyu muriro wariyakije muburyo karemano kugeza ubu.
Sinzi niba iyi miriro itazima muby’ukuri niba yaba ifitanye isano n’umuriro utazima uvugwa muri bibilia uzatwika abanyabyaha. Wowe ubitekereza ho iki?
Mukazayire Immaculee