Home Faits divers Actualité internationale Uburusiya: Yatorewe kuba Nyampinga w’ingabo n’umurinzi wa Perezida.

Uburusiya: Yatorewe kuba Nyampinga w’ingabo n’umurinzi wa Perezida.

219
0

Mu gihugu cy’UBurusiya , Batoye umukobwa mwiza cyane ubarizwa mu ngabo zabo maze umukobwa Anna Khramstova yegukana ikamba rya Nyampinga mu bakobwa basaga ibihumbi 60 bari bahanganye.

Uyu mukobwa , Anna  niwe ubahiga mu bwiza n’uburanga mu bakobwa babarurwa mu gisirikare cy’ Abarusiaya, Igisirikare gikomeye ku Isi. Anna ubusanzwe yari mu ngabo zikomeye  dore ko ari mu bambere barinda Perezida w’Igihugu cy’Uburusiya, Putin. Nk’uko byatangajwe na Dailmail

Anna Khramstova  w’imyaka 31 y’amavuko ahamya ko we atari kwitabira aya marushanwa y’ubwiza , ahubwo yaje kubihatirwa n’ingabo z’abagabo bagenzi be bakorana buri munsi bamubwirako ntawe umuhiga mu buranga mu Burusiya nubwo yaba atari umusirikare. Nibwo nyuma nawe yafashe umwanzuro ariyamamaza ku mwanya w’ubwiza mu ngabo z’abakobwa b’Uburusiya amahirwe aramusekera, ikamba aryegukana atyo.

Anna wahize abandi bakobwa

Anna we nyuma yo kuba Miss w’Ingabo z’Uburusiya yavuze ko yifuza kuba mwiza nk’imbunda ye ahorana buri munsi akoresha  mu kurinda umukuru w’igihugu cy’Uburusiya  Vladimir Putin.

Amakuru ashimangirako Anna Khramtsova yavukiye mu muryango w’abasirikare kuko se yamaze imyaka 30 akorera igisirikare ndetse n’igipolisi cy’Uburusiya mu gihe na nyina umubyara ari umusirikare.

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here