Home Faits divers Amateka y’umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa none.

Amateka y’umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa none.

435
0

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa none tariki 06/Nyakanga ukizihizwa mu bihugu bitandukanye,iki gikorwa abantu benshi bagifata nka kantu gato nyamara gasobanuye byinshi cyane.

Uyu munsi mpuzamahanga bivugwa ko ufite inkomoko mu gihugu cy’ Ubwongereza hanyuma uza guhinduka mpuzamahanga mu mwaka wa 1990. Aho ibihugu byinshi byatangiye kuwizihiza mu mwaka wa 2000.

Uyu munsi abantu bawizihiza, basomana n’inshuti zabo, cyane cyane abashakanye, aho bafata umwanya bagasomana, bagasangira urukundo rwabo mu gusomana, ariko abenshi batangaza ko uretse kuba gusomana binazana umunezero, banavuga ko ari byiza ku buzima.

Mu muhanda abantu benshi baba barimo bari kwizihiza uyu munsi mukuru wo gusomana.

Ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko umuntu wese ukunda guhoberana no gusomana kenshi, bimwongerera amahirwe yo kurama imyaka 5 kurusha utabikora. Ariko abantu benshi baracyibaza niba koko ibi ari ukuri !

Ubumwe.com bubifurije umunsi mwiza wo gusomana.

Nyiragakecuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here