Home Divertisements Ese ko nabonye Perezida akora siporo cyagihe Coronavirusi itaraza wansobanurira akamaro? Reba...

Ese ko nabonye Perezida akora siporo cyagihe Coronavirusi itaraza wansobanurira akamaro? Reba ibibazo noneho umwana MATSIKO yabajije ise:

138
0

Uyu munsi umwana Matsiko yaganiriye na Papa we ku kamaro ka siporo, kuko yari amaze iminsi yumva kuri radiyo na Televiziyo bashishikariza abantu gukora siporo, ndetse kuri Televiziyo y’iwabo yajyaga abona hari abantu bakora siporo banasaba abandi kubakurikirana nabo bakagenda bayikora mu rugo.

Ndetse rimwe na rimwe yajyaga ajyana na Papa we muri siporo ariko atazi impamvu bamushishikariza kuyikora,ariko noneho kubera amatsiko ye namwe mutayobewe,yiyemeje kubaza papa we impamvu abantu bagomba gukora siporo.  Dore ikiganiro bagiranye:

Matsiko: Bonjuru Papa

Papa: Bonjuru mwana wanjye.

Matsiko: Papa uyu munsi ufite umwanya ngo tuganire ko numva hari ibintu nshaka kukubaza?Kandi ndumva mbifitiye amatsiko pe, umbabarire ubinsobanurire amatsiko ashire.

Papa: Mwana wanjye nakwise Matsiko none koko byaragukurikiranye? Ni byiza ariko kugira amatsiko ku bintu utazi,kandi uzajye unsobanuza nzajya ngusobanurira kuko uri umwana wanjye, ni inshingano zanjye kugusobanurira ibyo udasobanukiwe byose nk’umubyeyi wawe.

Matsiko: Ahaaaaa ni byiza noneho ndishimye. Ngaho rero icyo ngirango unsobanurire, nshaka kumenya impamvu abantu njya mbona bakora siporo ndetse no kuri radiyo na Televiziyo njya mpora numva bahora bashishikariza abantu kuyikora, ndetse hari n’igihe nabonye na Perezida ayikora cya giheee,Coronavirus itaraza naramubonye ayikora, anagenda ku igare agera ahantu kureeee ari kumwe n’abantu benshi.

Papa:  Ohhhhh mwana wanjye burya uranakurikira pe biranshimishije ko ujya ukurikira ukamenya ibyo radiyo na televiziyo bivuga, kuko kubimenya ni byiza cyane. Akamaro ka siporo rero ko ni kenshi cyane.

Burya gukora siporo birinda kuba warwara indwara nyinshi cyane, harimo umubyibuho ukabije,umuvuduko w’amaraso,kurwara umutima n’izindi nyinshi. Bituma kandi amaraso atembera neza mu mubiri, bituma uyikoze agira mbese ubuzima bwiza.

Matsiko: None se Papa kubyibuha cyane nabwo ni uburwayi?Ko njya mbona abantu benshi babyibushye se, burya baba barwaye ?

Papa: Ababyibushye bose siko baba barwaye, ariko burya kubyibuha cyane nubwo utaba urwaye, ariko haba hari indwara nyinshi ushobora kurwara bitewe no kuba ubyibushye. Muri izo ndwara twavugamo nka Diyabete, umutima, cyangwa se gutembera nabi kw’amaraso mu mubiri n’izindi. Iyo ukora soprt rero, uwo mubyibuho ukabije ntiwawugira,kuko uko ukora siporo ugenda utakaza ibintu byatuma ubyibuha cyane maze ugakomeza kugira ubuzima bwiza.

Matsiko: None se ko njya mbona abantu bakora siporo ibyuya bikaza, biriya biterwa n’iki?

Papa: iyo umuntu akora siporo burya, umubiri uba uri gukora cyane noneho uko ukora cyane bigatuma ariya mazi ubona asohoka mu mubiri, kuko uba wakoze cyane. Biriya byuya bisohoka rero, ni nk’umusaruro wa siporo iba yakozwe kuko biriya bisohoka biba bidakenewe mu mubiri.

Urumva rero ko umuntu udakora siporo we, n’ubwo biba bidakenewe mu mubiri ariko bimugumamo, bikazahinduka ibyo twita ibinure bigatuma abyibuha cyane birenze urugero,akaba yabasha kurwara za ndwara twabonye hejuru.

Matsiko: Ehhhhhhhhhhhhhh ndumva ari byiza cyane pe. Noneho ndumva siporo rero yakagombye gukorwa n’abantu babyibushye gusa abatabyibushye bo ndumva nta mpamvu yo kuyikora.

Papa: Oya, abatabyibushye nabo bagomba kuyikora kugirango ubuzima bwabo bukomeze kumera neza, kandi binatuma umuntu agororoka, amaraso agatembera neza mu mubiri, kandi birinda kurwaragurika. Noneho nk’ubu urabona kubera coronavirus, abantu akenshi baguma mu rugo mu rwego rwo kugirango batayandura. Ubu rero ni ngombwa ko dukora siporo kuko guhora mu rugo udakora siporo bituma umubiri udakora neza,bikaba byatuma na za ndwara twabonye ziyongera cyane. Gusa tugomba kuyikora dukuikiza amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi ariyo kwambara agapfukamunwa neza, kwirinda kwegerana tugasiga intera ya metero hagati yacu, ndetse tukanirinda kuyikora turi benshi twegeranye kuko byatuma twanduzanya icyo cyorezo habaye harimo uyirwaye. Kubera ko rero utareba uyirwaye ngo umumenye, niyo mpamvu dusabwa kwirinda gukoranaho kugirango hataba hari uyirwaye akaba yakwanduza abandi.

Matsiko: Ndumva siporo ari ingenzi mu buzima, ndumva twese dukeneye kuyikora, ariko se buriya nkatwe b’abana natwe dukeneye kuyikora?

Papa: Cyane namwe nk’abana mugomba kujya muyikora kugirango mutazarwara izo ndwara nakubwiraga nyine, kandi noneho by’umwihariko mwebwe abana ikindi cyiza cyo gukora siporo, babafasha kugaragaza impano zanyu muri siporo bityo mukazaba abakinnyi b’ibihanganjye bitewe na siporo mwahisemo. Ni umwanya mugaragarizamo icyo mukunze kandi mushoboye gukina, niba ari football, basket cyangwa volleyball, gutwara igare cyangwa se indi mikino itandukanye.

 

Matsiko: Papa ko numva se njye byose mbikunda ubwo uwazabikina byose nkaba igihanganjye muri ibyo byose ntibyakunda?

Papa: Nta kibazo kubikunda byose, jya ubikina nta kibazo ariko uko uzagenda ukura uzahitamo icyo ukunze kurusha ibindi maze azabe aricyo ukomeza gukina uzabe igihanganjye. Buriya bariya bakinnyi bakomeye wumva,nabo mu bwana bwabo bumvaga byose babikunda,ariko uko bagenda bakura bagiye bagira ibyo bakunda kurusha ibindi birangira babibayemo ibihanganjye.

Matsiko: Papa urakoze rero kunsobanurira akamaro ko gukora siporo, ubu noneho nzajya nyikora kenshi kugirango ntazarwara izo ndwara wambwiye,ariko no kugirango nzabe umukinnyi ukomeye mu mukino nzaba numva nishimiye maze gukura. Abandi bana nabo icyampa bakamenya akamaro ka soport, iyo corona iba idahari tukaba twiga nari kuzabibabwira duhuriye ku ishuri. Ubuse disi bazabimenya bate? Ubuse ababyeyi babo baziko batabizi disi ngo bazabasobanurire akamaro maze nabo bazajye bakora siporo be kurwara ziriya ndwara zose, bazanabe ibihanganjye?

Papa: Humura mwana wanjye, hari ikinyamakuru cyitwa ubumwe.com ngiye kuzandikaho icyi kiganiro twagiranye, maze abazi gusoma bazabisome babimenye, abatabizi ababyeyi babo bazabibasomera ndabizi kuko bakunda gusoma iki kinyamakuru.

Matsiko: Ohhhhhh ndishimye pe, ubu abana twigana nabo bagiye kuzamenya akamaro ka siporo wooooo urakoze Papa. Maze unabambwirire ko mbakumbuye,uti corona nishira tuzabonana twongere dukine. Ubabwire kandi bibuke kujya bakaraba intocyi kenshi banambare agapfukamunwa aho bagiye hose, kandi bareke kuzerera kuko byabatera kwandura. Ubibutse ko corona yica kandi nta muti wayo uraboneka.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here