Home Faits divers Actualité internationale Tanzania: Umusore yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 kubera gusambanya nyina.

Tanzania: Umusore yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 kubera gusambanya nyina.

211
0

Ubutabera bwahitwa Serengeti mu gace ka Mara, umuhungu witwa  Choral Samson w’imyaka 28, utuye ahitwa  Burunga yakatiwe igifungo cy’ imyaka 30 kubera gusambanya nyina umubyara Rhobi Nyang’ombe w’imyaka 65.

Umucamanza Ismael Ngaile, ibi yabitangaje muri iki gitondo kuwa 25 Werurwe 2019 yanzura ko uyu uregwa akatiwe igifungo cy’imyaka 30. Anashimangira ko iki ari igihano gitegereje n’undi wese waba ufite imico nk’iyi.

Umushinjacyaha wa Repubulika Renatus Zakeo, yari yatangaje ko iki cyaha cyakozwe ku Itariki 26 Ukuboza 2017 ku isaha ya sacyenda z’igicamunsi, ubwo yakoreraga nyina umubyara imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu uregwa yasabwe ko yagabanyirizwa igihano, kuko aribwo bwambere yari agejejwe imbere y’amategeko.

N. Aimee

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here