Home Faits divers Actualité internationale Boeing yamaze kwemera icyateje impanuka y’indege iheruka guhitana abantu 157

Boeing yamaze kwemera icyateje impanuka y’indege iheruka guhitana abantu 157

491
0

Umuyobozi mukuru wa sosiyete Boeing yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikora indege, yemeye ko ikibazo kijyanye n’ibyuma byikoresha bibuza indege guhagarara ari cyo cyateje impanuka ebyiri z’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max mu mezi atanu ashize.

Ariko Dennis Muilenburg yongeyeho ko mu gihe iyi ndege yo muri ubu bwoko izaba yongeye kwemererwa gukora hamaze gukosorwa porogaramu (software) ya mudasobwa ndetse n’amabwiriza avuguruye agenewe abapilote, izaba ari imwe mu ndege zibayeho ku isi zifite umutekano usesuye kuzigendamo.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, ubwo yatangazaga icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje iyo mpanuka iherutse y’indege ya kompayi ya Ethiopian Airlines, Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko abapilote bari bakurikije amabwiriza asabwa.

Madamu Moges yavuze ko ubwo buryo bw’ibyuma byikoresha bwatumye iyo ndege icurika izuru, binanira abapilote kuyiyobora.

Iyo ndege yavaga i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse, ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye.

Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018, indege yo muri ubu bwoko ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia yakoreye impanuka mu nyanja, abantu 189 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

 

Src bbc

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here