Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gahunda ya “Guma mu rugo” izatuma twizihiza pasika nk’uko Abayuda bayizihizaga. By...

Gahunda ya “Guma mu rugo” izatuma twizihiza pasika nk’uko Abayuda bayizihizaga. By Pastor Basebya Nicodème:

Ndabaramukitsa amahoro y’Imana mwese abakunda gusoma ikinyamakuru Ubumwe.com cyane cyane kuri iyi ngingo yerekeye iyobokamana. Iki cyumweru ntabwo cyoroshye m’ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubw’isi muri rusange. Mvuze Abanyarwanda by’umwihariko kuko dufite impurirane y’ibintu bikomeye.

Guhera tariki ya 7 Mata kugera 13 Mata buri mwaka u Rwanda tugira icyumweru cyo kwibuka genoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Muri iki gihe turimo byagoranye ko gahunda zo kwibuka zikorwa zose nk’uko byari bisanzwe kubera icyago cy’icyorezo cya COVID 19 gikomereye isi yose muri iyi minsi.

Indi mpurirane nuko muri iki cyumweru turimo dushingiye ku kwemera kwa Gikristo, abizera Yesu twese dufite icyumweru cyo kwibuka imibabaro, urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yesu Kristo. Iki cyumweru ni icyumweru Abakristo bazirikana imirimo ya Yesu Kristo yakoze mu cyumweru cye cya nyuma hano ku isi, gitangirana n’umunsi mukuru wa Mashami (ukunda kwizihizwa n’Abizera ba Katolika).

Uyu ni umunsi Yesu yamanutse i Yerusalemu ahetswe n’icyana k’indogobe, nyuma rubanda rwose ruza kumusanganira bamwe basasa imyenda mu nzira ngo indogobe ihetse Yesu igendereho hanyuma abadafite imyenda baca amashami y’ibiti nabo bayasasa mu nzira aho indogobe yagombaga guca. Ibi tubisoma mubutumwa bwiza (amavanjiri). Urugero, Matayo 21:8 handitswe ngo “Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira.” Uyu munsi wa Mashami usozwa n’umunsi mukuri wa Pasika ariwo Abakristo bizihiza bibuka izuka rya Yesu Kristo.  Pasika y’uyu mwaka 2020 biragaragara ko izizihizwa muburyo budasanzwe, izabera mu miryango yacu.

Pasika bisobanuye “kunyuraho” cyangwa “kurenzwaho” nk’uko Abisirayeli bayizihije bwa mbere umunsi bwacyaga bava muburetwa bwo muri Egiputa bakarenzwaho icyago cy’urupfu mugihe Abanyegiputa bari mu kaga n’imiborogo ikomeye. Natangajwe n’uburyo kugira ngo icyago cy’urupfu ntikigere ku nzu y’umwisirayeli yagombaga kuba mu nzu ye n’umuryango we bagasangira umwana w’intama cyangwa uw’ihene, izo nyama bakazirya zokeje ariko zikarishwa imboga zisharira (Ibi tubisoma mu igitabo cyo Kuva 12:3-11), hanyuma amaraso y’iryo tungo bakayasiga ku nkomanizo z’imiryango y’inzu. “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure ubwo nzatera igihugu cya Egiputa” (Kuva 12:13). Zirikana aya magambo Imana yavuze iti “ubwo nzabona amaraso nzabanyuraho.” Ndasenga ngo Umwuka w’Imana agufashe kumva neza akamaro k’amaraso ya Yesu. Abafite ikimenyetso cy’amaraso mukomere mugiye kunesha.

Umva izi mpururane: Abisirayeri kugira ngo urupfu rubasimbuke bagombaga kwica umwana w’intama amaraso bakayasiga ku muryango w’amazu yabo, inyama bakazirya bikingiranye mu mazu yabo. Ubu dusabwe kuguma mu ngo iwacu kugira ngo iki cyago cya Coronavirus tugisimbuke!

Buri muryango (family) wasangiye itungo keretse aho batarimara bashoboraga kugabana n’undi muryango ariko mu kurisangira bakaba hamwe nk’umuryango. Ndashaka kuvuga ko Pasika ya mbere y’Abayuda ntabwo ryari iteraniro rikorewe k’urusengero. Ni iteraniro ryo mu muryango, aho abagize umuryango bari bizeye ubutabazi bw’Imana bizeye ijambo yababwiye ko aho izasanga amaraso ku muryango ntamuntu cyangwa ikindi kintu kizapfa muri iyo nzu.

Natwe Pasika ya 2020 (izaba tariki 12 Mata) ntabwo tuzashobora kuyizihiza mu buryo bwari busanzwe. Ntabwo twemerewe guterana amateraniro manini ya rusange. Ariko twemerewe guterana nk’umuryango, twizeye ama raso Yesu yatumeneye k’umusaraba. Ndizera ko Abakristo nidukomeza kwizera kwacu, tugasenga Imana duhuje imitima mu ngo iwacu, tukizihiza Pasika hamwe n’abo munzu iwacu bamaze kwizera ko mu maraso ya Yesu hari imbaraga zimira izindi, iki cyorezo kidufungiraniye mu ngo kirarangira dusohoke mungo iwacu, dutangire urugendo rwerekeza mugihugu cy’amasezerano yacu.

Zirikana ko inyama zokeje zarishijwe imboga zisharira!

Iyi nayo ni impurirane ikomeye. Ibi byari bisobanuye ibyishimo no kuryoherwa ko bavuye mugihugu cy’uburetwa (inyama zokeje) ariko kandi batibagiwe ibibazo n’amagorwa bagiriye muri Egiputa (imboga zisharira). Natwe turi kwibuka ibyago n’amahano ya genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nubwo twibuka ayo mahano turanashimira Imana ukuntu Abanyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko bashoboye kwiyubaka bafashijwe n’Imana hamwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.

Igihugu cyacu cyari cyabaye amatongo gusa ubu kiratoshye bivuye kubwitange bw’abatuyobora ariko kandi ntabwo twakwishimira akanyama kari mu itama ngo twirare twibagirwe aho Imana yadukuye (imboga zisharira) maze ejo umwanzi azaduce murihumye. Twibuka twiyuka! Ibisharira Abanyarwanda banyuzemo nibyo bituma bakenyera, bagakora batikoresheje maze bafashijwe n’Imana n’ubuyobozi bwiza bakaba bashobora kwihesha agaciro muruhando rw’andi mahanga. Ndizera ko abizera Yesu muri iki gihugu cyacu aribo benshi, reka tumuhange amaso maze amaraso ye aratorokora.

Ikintu nabonye cyantangaje nuko urupfu rwa Yesu narwo rushobora kuba rwarabayeho mu kwezi kwa kane (Mata)!

Kuko Pasika y’Abayuda yabaga mu kwezi bita Abibu kukaba ukwezi kwa mbere mu kiranga minsi cy’iyobokamana rya Kiyahudi (Jewish Religious Calendar). Kukiranga minsi dukoresha uyu munsi ukwezi Abibu gutangira hagati muri Werurwe kugasoza hagati muri Mata. Kuva 23:15 “Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mugihe cyategetswe cyo mukwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.” Ukwezi Abibu rero niko kwezi Abisirayeli bizihirijemo Pasika ya mbere bakiri muri Egiputa, ni muri uku kwezi kandi Yesu Kristo yapfuyemo uretse ko inkuru nziza ari uko urupfu rutamuheranye ahubwo ku munsi wa gatatu yarazutse iyi akaba ariyo ntsinzi n’Inkuru Nziza abizera bafite ku munsi wa none.

Nubwo isi yose yugarijwe n’icyorezo, ntabwo twacika intege ngo twoye gukomeza kwizera Yesu Kristo, uretse nuko amaraso ye adukiza uburwayi bwose, abasha no kutunyuzaho urupfu igihe cyose akidufiteho umugambi. Ikindi dukwiye kugira ibyiringiro bikomeye ko naho twapfa, siryo herezo ryacu, Abizera bazazuka ku munsi Umwami wacu Yesu azagaruka kujyana Itorero rye. Igikuru ni ukumwizera no kumuhanga amaso, dutegereje ugutabarwa guturuka k’umusaraba usizwe amaraso.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

  1. Uyu muPastor maze gusoma ibyigisho bye 3 ariko arabizi pe. Ubuzima busanzwe uko ubuhuza na Bibilia birumvikana cyane. Ikindi utanga messages zijyanye n’igihe abantu barimo. Ntabwo uri nka babandi bajya kubwiriza ibintu bitajyanye n’ibyo abantu bari kunyuramo. Nkubu guhuza Pasika y’abayuda na gahunda ya Stay at home rwose birumvikana uko uba wagize ihishurirwa ukanafata umwanya ugasoma. Yesu akwagure. Uzarebe uko uzabishyira no muzindi ndimi n’abandi bajye babisoma. Yesu aguhe umugisha yongere aho uba wakuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here