Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwibuka 29: Abatutsi bahungiye ku musozi wa Jali bagwiriwe n’ijuru

Kwibuka 29: Abatutsi bahungiye ku musozi wa Jali bagwiriwe n’ijuru

Abahungiye kumusozi wa Jali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barundarundiwe hamwe baricwa, ubwo bari bazi ko bagiye gutabarwa.

Mu Murenge wa Jali, umwe mu mirenge igize Akarere ka Gasabo, Kuri uwo musozi wa Jali , haguye abatutsi benshi muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga.

Urwibutso rwa Jali kugeza ubu,rukaba ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi igera ku bihumbi makumyabiri na bitanu na makumyabiri na batatu. Umusozi wa Jali wafatwaga nk’ubuhungiro kuko hari abasirikare ba Ex FAR ,Abatutsi bahahungira baziko bari burindwe, aho kurindwa barundarundirwa hamwe n’abakabarinze, ubundi babahamagarira interahamwe.

Emeritha MUKANGARAMBE ibi byababayeho ubwo yatangaga ubuhamya mu ijoro ryo kwibuka ryabaye kuwa 12 Mata 2023. Abatutsi bahahungiye baturutse imihanda myinshi mu byahoze ari amasegiteri ya Rubingo, Jali, Gihogwe, Cyuga, Kabuye, Ngoma, Shyorongi, ndetse na Kanyinya.

Mukangarambe Emeritha watanze ubuhamya mu ijoro ryo kwibuka.

NIYONZIMA Theogene warokokeye i Jali, mu buhamya nawe yatanze, yavuze urugendo rw’inzira y’umusaraba yagenze avuga byinshi yabonye, aho mukuru we bamurashe ntahite apfa, nyuma akaza gushyingurwa atarapfa kuko yari atangiye kubora uruhande rumwe, avuga uko Papa we bamurashe areba, ndetse ko yaniboneye ubwe aho abantu batekeraga abasirikare (Ex FAR) bakase umugore amatako bakayavanga n’inyama z’inka bari bafite nuko bagakaranga bakarya.

Soeur Immaculée nawe uvuka i Jali, mu kiganiro yatanze yibukije ko kubaho ari inshingano, ko ntawe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima. Yagize ati” Kubaha mugenzi wawe, kubaha uwo muri kumwe, kubaha uwo muhuye,kubaha uwo wasanze kuri iyi si, uretse ko utanayimuzanyeho, ni inshingano zawe”.

Soeur Immaculée mu ijoro ryo kwibuka

Depite KAREMERA Francis, yavuze ko kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati” kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigomba gukomeza kuko hari abakiyifite, cyane cyane urubyiruko rukayirwanya rusubiza abiha gupfobya no guhakana Jenoside bakabikorera ku mbuga nkoranyambaga.”

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi ruri I Jali, ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe, ariko abaharokokeye basaba ko rwakwagurwa, kuko imibiri iruhukiyemo ari mike ugereranije n’Abatutsi bishwe.

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here