Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gasogi na Rayon bavuye mu Kibuga bimukira ku mbuga nkoranyambaga

Gasogi na Rayon bavuye mu Kibuga bimukira ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje  kuvugwa byinshi bijyanye n’ibyavuye mu mukino wahuje Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Rayon sports.

Nyuma y’uyu mukino wahuje amakipe yombi, ukarangira   Rayon sports itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Gasogi, Perezida wa Gasogi Kakooza Nkuriza Charles, yagaragaje kutishimira ibyavuye mu mukino agaragaza ko abasifuzi batitwaye neza mu mukino.

KNC yagaragaye areba umukino atishimiye imisifurire

Perezida wa Rayon sports we yagaragaje kwishongora kuri  Gasogi united, abwira Perezida wayo  ati “Umwana nta sya aravoma”.

Ibi byakuruye impaka haba ahahurira abakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane ku mbuga nkoranya mbaga.

Abaganiraga bageragezaga kumvisha bagenzi babo kumbuga nkoranya mbaga bifashishije amafoto

Nyuma y’uko Kakooza Nkuriza Charles, abicishije mu kiganiro Rirarashe kinyura kuri Radio 1, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego mu buryo bw’amashusho, bagomba gutanga ikirego mu buryo bw’inyandiko,  Kandi atanga amasaha ntarengwa ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko mugihe baba badakemuye ikibazo, ahita ajyana ikirego mu mpuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, cyangwa muri FIFA.

Amashusho, amafoto ibiganiro byiriwe bicicikana ku mbuga nkoranyambaga hibazwa niba ibyavuye mu mukino byaba bihuye n’ukuri, niba Rayon sports ariyo yagize uruhare mu kugena uko umukino urangira cyangwa niba byaragizwemo uruhare n’abasifuzi ku giti cyabo.

Hategerejwe ikizafatwa nk’umwanzuro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku basifuzi.

Abakinnyi ntibemeranywaga n’ibyemezo byabasifuzi

Inshuro nyinshi iyo hagaragaye ibitagenze neza mu mukino, ntibikunze kubaho ko hari igihinduka kuko umukino warangiye, ahubwo hahanwa abasifuzi cyangwa hagafatwa Indi myanzuro itagira icyo ihindura ku byavuye mu mukino.

Nyuma y’ibyari byavuzwe mbere y’umukino abakinnyi ba Rayon sports bagaragaye bacecekesha ababibazagaho

Ibyavuye muri uyu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiona, wasize ikipe ya Rayon sports ku mwanya wa 2 n’amanota 40, mugihe Gasogi united iri kumwanya wa 5 n’amanota 36.

Uko urutonde rwa shampiona ruhagaze kuri ubu.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here