Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ghana : Umupasiteri yigambye kuba yaramaze gukora ibitangaza kurenza Yesu /Yezu( video)

Ghana : Umupasiteri yigambye kuba yaramaze gukora ibitangaza kurenza Yesu /Yezu( video)

Umupasteri wo mu gihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya  Daniel Obinim,  aheruka gutangaza ko amaze gukora ibitangaza birenze ibya Yesu/Yezu.

Uyu uhamya ko ari umukozi  w’Imana  avuga ko yakoze ibitangaza byinshi kurenza Yesu/Yezu ngo kuko we afite n’imodoka ihenze akoresha, ndetse akaba yaragize n’amahirwe yo kugenda mu mijyi myinshi itandukanye akora ibitangaza Yesu/ Yezu atigeze ageramo.

Daniel ahamyako afite impano yo kuvuga mu ndimi ndetse n’ibindi bitangaza byinshi bisahamikiyeho. Kandi akavuga ko ibi byose ari impano yazanye ubwo yari yagiye gusura mu Ijuru akagarukana impano z’ikirenga nkiz’Abamalaika.

Angel Obinim, “Nkoze igihe kinini cyane kiruta icya Yezu”

Kuri video imaze iminsi ikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,Obinim yarari kwigisha abayoboke be ibijyanye n’uko ari umukozi w’Imana kandi yamaze gukora ibitangaza birenze ibya Yesu/Yezu Christu. Muri iyo video hari aho agira ati : « Ibi bitangaza birigukoreka,ibitangaza n’ibimenyetso bizajyana n’abanyizera  ndetse unyizera ashobora gukora ibirenze ibi. » Akomeza agira ati : «  Yesu/Yezu ibi yabivuzeho, ntabwo yagize umwanya munini. Yakoze gusa imyaka itarenze itatu n’igice,ahita yigendera. Ariko twebwe dufite igihe cyacu cyose cyogukora ibitangaza.

Angel Obinim,  Nkoze igihe kinini cyane kiruta icya Data, ninako rero namaze gukora ibitangaza byinshi kumurusha,  ibitangaza n’ibimenyetso nakoze ni byinshi kumurusha, kuko njyewe nfite igihe cyanjye cyose. »

Reba Video hano:

 

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here