Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gicumbi: Arahamya ko Biogaz yatumye aba umugore w’umusirimu.

Gicumbi: Arahamya ko Biogaz yatumye aba umugore w’umusirimu.

Mukantwari Gaudiose ahamya ko kubera gutekera ku ishyiga rikoresha ingufu za biogaz ubu atagihura n’umwanda wo mu gikoni, asigaye ari umugore w’umusirimu usa neza.

Biogaz yafashwe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya icanishwa ry’ibikomoka ku mashyamba ndetse bikaba kimwe mu bikorwa umushinga wa Green Gicumbi iri gukoraho aho batera abaturage inkunga yo kububakira ibicanwa bikoresha ingufu za biogaz aho Mukantwari ahamya ko uretse no kumurinda gukoresha inkwi atetse, ahubwo byamurinze n’umwanda n’imyotsi.

Mukantwari Gaudiose utuye mu Mudugudu wa Rwasama, Akagali ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba bafashije kubona ingufu za biogas bahereye ku mase y’inka yari atunze  agaruka ku byiza byo gutekera ku ishyiga rikoresha ingufu za Bioagaz.

Mu magambo ye agira ati” Biogaz ituma nta mwotsi nkihura nawo, hano mpaba n’umusaza gusa abana bagiye ku ishuri. Iyo ngiye kujya mu murima, nteka ka cyayi nkagasiga muri teremunsi, cyangwa nkaba nanasiga natetse nkabisiga mu gisiperi. Ubwo ndangije ahasigaye ndicara nkaruhuka, ntakuvuga ngo ndajya gufatisha mu iziko.”

Iri shyiga nta mwanda ritera yaba ku bikoresho byo mu gikoni cyangwa nyirikuritekesha.

Mukantwari akomeza agaragaza ko ubu yabaye umusirimu aba asa neza, ndetse n’abaturanyi be baba bayobewe aho yatekeye kubera ukuntu byihuta, kandi atanahuye n’umwanda,

Yakomeje agira ati” Abaturanyi banjye ubu baratangara kubera ukuntu gutekera kuri biogaz byihuta kandi nta mwanda, bagategereza ko baza kubona umwotsi ntetse, bajya kwumva bakumva maze gutegura ku meza bakibaza aho natekeye n’igihe nabikoreye, ndetse abenshi bahita bagira amatsiko yo kuza kureba ibyo bintu uko bimeze.”

Biogaz bayikomora mu mase y’inka Mukantwari yari yoroye.

Umushinga Green Gicumbi ni wo wa mbere u Rwanda rwatewemo inkunga ingana na miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’Amanyarwanda miliyari 32) muri 2019, akaba yaratanzwe n’Ikigega cy’isi gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF).

Ahakorerwa ingufu za Biogaz

Uyu mushinga ni umushinga wo Kwubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no Guhangana n’Ingaruka zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe”, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu gihe cy’imyaka itandatu, guhera muri Mutarama 2020, aho ubu bamaze kwubakira ingo zigera ku 10 Biogaz.

 

Mukazayire Youyou

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here