Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gicumbi, bagaragaza ko kuganiriza abana babo ibijyamye n’ubuzima bw’imyororokere, bikibatera isoni bakaba basaba abayobozi kuza kubatinyura.
Aba babyeyi bagaragaza ko kubera umuco bakuriyemo bibatera isoni kuba yakwicarana n’umwana we, akamuganiriza harimo n’imyanya y’ibanga. Abanshi bakanagaruka ko nabo ababyeyi babo batigeze babibaganiriza, bigatuma Babura aho bahera babitangira. Ndetse bigatuma n’uwo babyumvanye isoni zibica bakanaseka.
Mukeshimana Velentine ufite imyaka mirongo ine n’abana babiri, harimo umukobwa w’imyaka cumi n’itatu avuga ko bimutera isoni zo kuganiriza aba bana be.
Yagize ati« Reka reka tugira isoni. Tuba twumva biteye isoni. Ntabwo tubibaganiriza pe, ibyo bintu by’imyororokere umuntu abura aho abihera. “
Benimana Pascal nawe yagaragaje ko ababyeyi benshi bataganiriza abana kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abenshi bibatera isoni, noneho abagabo bakanabiharira abagore.
Mu magambo ye yagize ati » Ibi bintu byo kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere rwose abantu benshi bidutera isoni, uretse ko ahubwo n’abagabo benshi tubiharira abagore tukumva aribo bireba. Njyewe rwose nta n’umugabo ndumva wabikoze. N’imiryango igerageza biba byakozwe n’umugore. »
Mukadiho Donathe, umubyeyi uvuka muri Mukarange wabyaye abana 11, avuga ko kuganiriza abana ari ngombwa cyane, nubwo bidakorwa nk’uko byari bikwiye.
Mukadiho we avuga ko ari umukecuru nta n’umwana muto afite, ariko ko ababyeyi bari bagakwiye kubabaganiriza ndetse anagaragaza ko umubyeyi ubu waba utaganiriza umwana we yaba afite ikibazo.
Mu magambo ye yagize ati” Ubu kubaganiriza nibyo byiza. Umubyeyi ubu utaganiriza abana aba afite ikibazo. Ba mama ntabyo batuganirije, ariko ubu iterambere ryaraje, ababyeyi bagomba kubiganiriza abana murugo. »
Mukadiho yagaragaje ko umubyeyi ari umuntu ukomeye, abandi bose baza bakomereza aho umubyeyi yagejeje, kandi ko igiti kigororwa kikiri gito.
Yakomeje agira ati » Njya mbwira ababyeyi kuko njyewe ubu ntabwo nkibyara, ngo ugomba guturutsa umwana ku ishyiga, umubwira iby’ubuzima bwe n’indangamimerere, Kuko agati kagororwa kakiri kabisi, kuko iyo kimaze kwuma kiragangara.Ntibategereze ko abana bazagororwa n’imbuga nkoranyambaga ngo bazabe abana bagororotse. Na mwalimu ubwe agomba gukomereza aho umubyeyi yahereye. “
Bigira ingaruka ku bana ….
Aba babyeyi bose nubwo bavuga ko kuganiriza abana batabikora kuko bibatera isoni, bemera cyane ko bigira ingaruka ku bana, ndetse no kumuryango muri rusange.
Mukeshimana Velentine yagize ati” Ni ukuri tuba dufite isoni zo kubibaganiriza nyamara, nyuma yaho tukabona ingaruka ngizo ziraje. Urumva iyo tutabibaganirije, ni kwakundi muri cya gihe cy’uburumbuke bwabo, ari umukobwa yagiye mu mihango ntari bumenye uko ari bubyitwaremo, ugasanga ababyeyi nitwe babi, kuko ntabwo tuba twabaganirije.Ababyeyi rwose dufite amakosa atuma bikururira abana mu gutwara inda zidateganyijwe, ukajya kumubona ukabona uwo mwana w’imyaka 13 afite inda. Uburangare ni ubw’ababyeyi.”
Uwitwa Uwera Marie Olive nawe yagaragaje ko ababyeyi bafite amakosa menshi kuba bataganiriza abana babo, aho anagaragaza ko hari abiruka babashakira ibyo kurya gusa nyamara ibyago byo kuba ataramuganirije byamugeraho ubwo n’ubuzima bwiza yamwifurizaga bukaba burahagaze.
Uwera yagize ati” Abagore benshi turacyafite ikibazo mu kuganiriza abana bacu, tukabyuka twiruka tujya gushakisha icyo kubagaburira nyamara ubwonko bwabo kubugaburira ibibafitiye nabyo akamaro gakomeye bikatunanira. Ingaruka iyo zije nibwo umubyeyi ubona yikoreye amaboko, ubuzima bwose yamwifurizaga bukomwe mu nkokora.”
Hari icyakorwa…
Aba babyeyi bahamya ko kubera umuco, watumye ababyeyi babo batarabaganirije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bityo bibagiraho ingaruka ku buryo baba bumva ari ibiteye isoni, ariko bahamya ko abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bo baba barateye indi ntambwe, ku buryo baza bakabatinyura kugeza nabo batinyutse bakajya baganiriza abana babo, kuko ariwo mwanzuro mwiza.
Mukeshimana Velentine yagize ati” Ni ubukangurambaga,bakaza kutwigisha tugatinyuka, abayobozi bazaze bakangurire ababyeyi kwigisha abana babo iby’ubuzima bw’imyororokere. Ushinzwe abagore azaze, kuko barahari turabatora. Baze batwicaze babitubwire, nibaza ko gahoro gahoro bakomeje kubitubwira ubu bujiji dufite bwashira.”
Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.
Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo y’Imibare y’Ingenzi yasohowe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19.
Mukazayire Youyou