Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gicumbi: Barifuza ko umuntu uzajya yinjira mu Rwanda azajya yakirwa n’icyatsi kibisi

Gicumbi: Barifuza ko umuntu uzajya yinjira mu Rwanda azajya yakirwa n’icyatsi kibisi

Abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’umushinga wa Green Gicumbi biyemeje kubungabunga ibidukikije kuburyo umuntu uzajya yinjira mu Rwanda azajya asanganirwa n’icyatsi kibisi( Green)

Ibi ni ibyagarustweho mu gikorwa cyo gutera ibiti mu Murenge wa Cyumba uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, aho bagaragaje ko bifuza ko umuntu wese uzajya yinjirira  ku mupaka wa Gatuna azajya ahita asanganirwa n’ikirere cyiza cyane , akamenya ko ageze mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti bigera kuri 500 mu busitani buri ku nkengero z’umuhanda mukuru Kigali-Gatuna., cyabaye ku itariki 20 Mutarama 2022, ahahuriye abaturage n’abayobozi bo muri aka Karere ndetse banahahurira n’abanyamakuru bakora ku bijyanye n’ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite agaruka kuri aya magambo yagize ati” Turashaka ko umuntu uzajya yinjira mu gihugu cyacu azajya ahita abona icyatsi kibisi”

Aho yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibi bikorwa byose birengera ibidukikije biri gukorwa n’umushinga wa Green Gicumbi, kuburyo Akarere kose kazaba ari intangarugero mu kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite

Ibi kandi byanagarustweho n’Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi,  Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko ako karere kagomba kuba icyitegererezo cy’ahantu hatoshye ndetse bikanakomeza n’ahandi hasigaye mu gihugu. .

Mu magambo ye yagize ati “Turifuza ko Gicumbi iba Gicumbi itoshye, ikaba nanone isoko y’u Rwanda rutoshye”.

Umuturage witwa Mukankubana Consolate wo muri uyu Murenge wa Cyumba avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa ndetse bazakibungabunga kuburyo abantu bose bazajya bifuza kuza kuhareba.

Mu magambo ye yagize ati “ Njyewe ndi umukecuru, ariko mu mbaraga zanjye nkeya nzajya nshaka nibura umunsi umwe, nze nkorere ibi biti, kuburyo bizakura neza, abantu bahaturiye bakajya bahumeka umwuka mwiza ndetse n’uwahageze wese yumve atifuza kuhava.”

Mukankubana yanashishikarije urubyiruko gukomeza kwita kuri ibi biti, kugira ngo bizakomeze gukura neza, ndetse banabukuramo inyungu zitandukanye, yaba iz’amafaranga ndetse niz’ubuzima bwiza bahumeka umwuka mwiza.

Mukankubana Consolate avuga ko nubwo nawe ari umukecuru ariko azajya ashaka umwanya akaza kwita kuri ibi biti byatewe

Daddy Rubangura umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamakuru bakora ku bidukikije REJ mu magambo ahinnye y’icyongereza( Rwanda Envirnoment Journalist) nawe yavuze ko bishimye cyane kuba iki gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikije kiri kugenda cyitabirwa n’abantu benshi, mu ngeri zose.

Mu magambo ye yagize ati“ Turishimye cyane kubona intego yacu iri kugenda ishyirwa mu bikorwa. Twebwe nk’abanyamakuru bakora ku bidukikije, intego yacu ni ugukora inkuru zitandukanye zivuga ku bidukikije ndetse no kwifatanya n’abaturage ndetse n’ubuyobozi hamwe n’abafatanya bikorwa batandukanye mu kubungabunga ibidukikije. ”

Umushinga Green Gicumbi urimo gukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi igize icyogogo cy’Umuvumba. Uyu mushinga ni wo wa mbere u Rwanda rwatewemo inkunga ingana na miliyoni 32 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’Amanyarwanda miliyari 32) muri 2019, akaba yaratanzwe n’Ikigega cy’isi gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF).

Iki gikorwa cyahuriweho n’abantu benshi mu nzego zitandukanye,

Ni umushinga ugamije “Kubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no Guhangana n’Ingaruka zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe”, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu gihe cy’imyaka itandatu, guhera muri Mutarama 2020.

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here