Nyuma y’uko umubare wabanduye Koronavirus mu Rwanda uvuye ku bantu 5 ukagera ku bantu 7. Mu ngamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo ,Urwego ngenzamikorere (Rura) rwasohoye itangazo risaba abamotari gukura ikirahuri ku ngofero gitwikira ku maso h’umugenzi bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ejo tariki 17 Werurwe 2020.