Home AMAKURU ACUKUMBUYE Guhishira abasambanya abana imwe mu nzitizi yo gukumira iki cyaha

Guhishira abasambanya abana imwe mu nzitizi yo gukumira iki cyaha

Hirya no hino mu muryango nyarwanda uhasanga abana basambanywa yaba abo mu miryango yabo cyangwa abandi bahura nabo, ariko ntibarenganurwe uko bikwiriye kuko usanga ababyeyi babo cyangwa ababarera bahishira iki cyaha birinda icyo bita icyasha cy’umuryango, ibi bikagaragara haba mu bishoboye cyangwa abatishoboye.

Iri hishira rituma uwahohotewe atangira gutakariza umuryango we icyizere, bikaba byamuviramo ubuzererezi n’ubwomanzi ndetse n’ubwimvikane hagati y’umugore n’umugabo bafite umwana wasambanyijwe bugashira amakimbirane agatangira ubwo.

Gusambanywa, bikagirwa ibanga byabagizeho ingaruka zikomeye

 Uwasambanyijwe wiswe Ana, wo mu karere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo yemeje ko basambanywa kandi bigakorwa ababarera cyangwa ababyeyi babo.

Yagize ati ” Ihohoterwa mu ngo riradukorerwa kuko nanjye byambayeho ndi umwana mutoya aho nari nararerewe kwa nyogokuru aza gupfa nsigarana na Papa wanjye, ariko ataba mu rugo akorera mu ntara. Yaje kuza yasinze ansanga mu cyumba cyanjye araryama nkumva ko ntacyo yantwara kuko ari umubyeyi wanjye, bigeze ninjoro amfata ku ngufu, ariko ntinya kubivuga kuko yari umubyeyi wanjye kandi numvaga kubivuga ari igisebo.”

Ana akomeza atangaza ko ukwezi gushize yabuze imihango, abibwira se, ngo nawe amubwira ko agiye gushaka imiti inda ntizagaragare, ngo nyuma azamuvana mu Rwanda agende abyare ariko agahora amwihanagiriza kuvuga ko ariwe.

Ana yakomeje agira ati  “Papa yatangiye kunzanira imiti yo mu ducupa nzajya nywa buri munsi saa kumi n’ebyiri n’igice nkajya nyinywa ariko nkajya kuyinyewera hanze yo mu rugo. Ndi kujya aho nayinyweraga mpura n’abantu bamfuka mu maso, nza kwisanga ndi CHUK barantemaguye mu mutwe, narataye ubwenge. Icyo gihe inda yari ifite amezi 2 bantema mva mu bitaro  ifite amezi 7, nsubira mu rugo ariko nkahora mfite ubwoba kuko papa yahoraga ambaza ko nibuka uwanteye inda ngahakana ko ntamwibuka ngirango atazanyica cyangwa akanyicira umwana”.

Ana yatangaje ko yaje kubibwira nyirasenge, ahita abibwira police, barapima basanga umwana ari uwe ariko yaramaze gutoroka, nyuma yaje kujya kuba mu kigo cya Centre Marembo, kugeza ubu yibaza impamvu yabuze batamufashe ngo bamufunge.

Undi ni uwiswe Murekatete watewe inda ku myaka 14, ayiterwa n’umugabo w’aho yarererwaga,  kuko yakuze nta babyeyi afite. Yemeza ko aho barererwa mu miryango bakorerwa ihohoterwa ririmo no kubasambanya.

Yagize ati ” Narerewe mu muryango utari ababyeyi banjye kuko nakuze ntazi ababyeyi banjye, umugabo wandeze aza gutaha ari njyewe uhari gusa mu rugo aransambanya,biza kurangira anteye inda,  ariko mu gutwita kwanjye uwo muryango ugahoramo induru batameranye neza, banjyana kuba ahandi nza kubyara, nyuma y’aho babandi bampohoteye baranyirukanisha bashaka ko mva hafi yabo.

Murekatete yemeza ko yagerageje kurega uriya mugabo wamusambanyije biba imfabusa, kuko batangaga amafaranga mu buyobozi, bakavuga ko yari mukuru ari nako bamubwira ko atagomba gusebya uriya mugabo ngo bibe byamuviramo kuvamo mu kazi.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari cyane –ACP Ruyenzi

 ACP Teddy Ruyenzi, wungirije  ukuriye ishami  rihuza ibikorwa bya police na community policing yagize ati ” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari cyane, rigenda rigaragara, rikorwa n’abagize wa muryango, ahandi ni babashyitsi baza mu miryango bakahamara igihe kinini cyangwa kigufi,  akenshi ukabizera ukabarazanya n’akana kawe gatangiye gupfundura amabere cyangwa umukobwa wawe mukuru utasobanuriye ko kuryamana na mwene wabo ari bibi”.

ACP akomeza atangaza ko akenshi bariya yatangaje hejuru ari bo bagira uruhare mu kubasambanya  cyangwa se bakabasambanya babashukishije ibindi bintu kuko ubwenge bwabo n’imitekerereze biba bitarabasha kwisobanurira igikwiriye n’ikidakwiriye .

Yakomeje agira  ati ” Hari umupapa wo mu majyepfo uherutse gufata akana ke k’imyaka 5 ngo nyina yagiye mu kabari atinda gutaha,  aho atahiye aryama mu kindi cyumba n’undi mwana, umugabo nawe yararanye n’uwo kuko ariwe muto ukuntu byarangiye agasambanyije ni ibibazo”.

ACP Teddy akomeza asaba ko ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kujya abivuga kandi ku gihe kuko uko bitinda umugizi wa nabi agenda yunguka indi mitwe yo kuba yakugirira nabi ndetse n’abandi bakabimwoshya, akabasaba kujya bashaka abantu bizeye bakabibabwira.

Gusambanya abana bikomeje gufata indi ntera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri 2021 ari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55% ndetse Intara y’Iburasirazuba ikaba ku isonga mu kugira ibi byaha byinshi.

Nubwo ibi birego ari byo byagaragajwe, ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe na RIB bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na 2,9% aho 237 muri bo basambanyijwe n’abahungu bagenzi babo.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here