Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gukatirwa urwo gupfa,kimwe mu byaranze amateka ya Pierre Nkurunziza

Gukatirwa urwo gupfa,kimwe mu byaranze amateka ya Pierre Nkurunziza

Tariki ya 9 Kamena 2020 ni itariki itazibagirana mu mateka y’isi, no mu mateka y’abarundi by’umwihariko, ubwo hatangazwaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yaryamiye ukuboko kw’abagabo (niko mu Kirundi babivuga), azize guhagarara kw’umutima.

Ubumwe.com bwabacukumburiye amwe mu mateka yamuranze,kuva avutse kugeza ubwo yitabye Imana ku wa 9 Kamena 2020

Pierre NKURUNZIZA ni mwene Eustache Ngabisha, akaba (ise) yari komiseri w’amashuri mu ntara ya Ngozi, ndetse mu mwaka wa 1965 akaba yaraje gutorwa mu nteko ishinga amategeko y’ubwami bw’Uburundi icyo gihe bwari buyobowe n’umwami Mwambutsa IV Bangiricenge, ariko aza kwicwa mu bwicanyi bwabaye 1972 bugatwara abasaga 100.000. Icyo gihe Pierre Nkurunziza yari afite imyaka 8 gusa.

Pierre Nkurunziza yavutse kuwa 18 Ukuboza 1964 avukira I Ngozi mu majyaruguru y’igihugu cy’Uburundi

1993 ubwo u Burundi bwari mu ntambara y’isubiranamo ry’amoko, uwari Minisitiri w’ubutegetsi Leonard Nyangoma yahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (yari Zaire icyo gihe), ashinga umutwe FDD (Force pour la defence de la democratie), aho Nkurunziza yaje kumusanga mu mwaka wa 1995. Akigeramo ariko yaje gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswa amara amezi 4 mu gishanga,nyuma akaza gukira.

1996 yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rw’Uburundi kubera mine yashinjwe gutera igahitana abagera kuri 12 mu mugi wa Bujumbura mu mwaka wa 1995.

2001 abifashijwemo na Hussein Radjab, yaje kugirwa umuyobozi mukuru wa FDD.

Ukuboza 2002 Nkurunziza na Perezida wariho icyo gihe Buyoya, basinye amasezerano ahagarika imirwano ariko FDD ntiyayubahiriza ikomeza kurwana.

Ugushyingo 2003 babibafashijwemo n’abakuru b’ibihugu bo mu karere, Domitien Ndayizeye na Pierre Nkurunziza basinye amasezerano y’amahoro yabereye Pretoria, bemeranya gusaranganya ubutegetsi, kuvanga ingabo ndetse no gufatanya mu bukungu. Ubwo FDD yahise iba ishyaka rya Politike yitwa CNDD-FDD (Conseil national pour la défense de la démocratie-Force pour la défense de la démocratie), Nkurunziza ahita anaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imigenzurire ya reta (ministere de la bonne gouvernance et de l’inspection générale de l’Etat).

2002 kuwa 4 Nyakanga, CNDD-FDD yatsinze amatora y’inteko ishinga amategeko, maze mu matora yabaye kuwa 19 Kanama 2005 inteko ishinga amategeko na sena bahurira muri kongere batora Nkurunziza nka Perezida atorerwa manda y’imyaka 5, arahira tariki 26 Kanama uwo mwaka.

2010 kuwa 24 Mata, kongere idasanzwe ya CNDD-FDD yarateranye, maze yemeza Nkurunziza nk’umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuwa 28 Nyakanga 2010, amatora yaje gutsinda ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakamushinja kwiba amatora.

2015 itegeko nshinga ryamwemereye kwiyamamariza manda ya 3 ariko amashyaka atavuga rumwe nawe arabyanga ndetse bikurura ubwumvikane bucye mu gihugu.

2015 kuwa 13 Gicurasi ubwo yari agiye mu nama Dar es Salam, General Godefroid Niyombare yashatse kumuhirika ku butegetsi, ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa Nkurunziza arabwisubiza, maze imidugararo mu gihugu irakomera ndetse abaturage bahasiga ubuzima,abandi benshi bahungira mu bihugu bituranyi.

Kuwa 24 Nyakanga 2015 ku matora ataravuzweho rumwe, komisiyo yigenga y’amatora mu Burundi yemeje Nkurunziza nk’uwatsinze amatora ku majwi 69,41%.

2018 muri Werurwe Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga w’ibihe byose wa CNDD-FDD (Guide suprême éternel de CNDD-FDD).

2018 kuwa 7 Kamena Nkurunziza yavuze ko ataziyamamariza indi manda, ariko abantu benshi bumva ko bidashoboka.

2020 kuwa 26 Mutarama CNDD-FDD yahisemo General Evaliste Ndayishimiye nk’uzayihagararira mu matora ya 2020, ndetse aza no kuyatsinda ku majwi 68,72%, ariko Nkurunziza akomeza kuba umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu (Guide suprême de patriotisme), agakomeza kugira uruhare mu miyoborere ya politike y’igihugu.

Ubuzima rero ntibwamukundiye gukora inshingano nk’umuyobozi w’ikirenga, kuko kuwa 8 Kanama aribwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ku barundi muri rusange, no ku banyamuryango ba CNDD-FDD by’umwihariko, ko Pierre Nkurunziza yaryamiye ukuboko kw’abagabo nk’uko mu kirundi babivuga, aguye mu bitaro bya Karuzi, aho yari amaze iminsi arwariye, akaba yarazize guhagarara kw’umutima, hakaba hashyizweho ikiriyo kizamara iminsi 7. Asize umugore we Denise Nkurunziza nawe arwariye muri Kenya,aho bikekwa ko yaba yaranduye icyorezo cya Covid 19.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here