Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Guma mu rugo”: Dore imfunguzo zigufasha kubona ibitotsi mu buryo karemano

“Guma mu rugo”: Dore imfunguzo zigufasha kubona ibitotsi mu buryo karemano

 

Muri gahunda ya guma mu rugo, hari abantu benshi bavuga ko ibitotsi byabo byarangiye bajya no kuryama ntibize mu buryo bworoheje. Nyamara birashoboka ko waryama kandi ugasinzira mu buryo karemano utagize icyo wifashisha kindi.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga dreem.com babateguriye ibintu wakora bikagufasha gusinzira uburyo buri karemano kandi butagoranye.

Iyo tuvuga uburyo karemano ni uko hari abananirwa gusinzira bakageza aho bashaka imiti cyangwa ibindi bintu runaka byabaremamo izindi mbaraga zituma basinzira, nyamara ibi nyuma bikazabagiraho ingaruka zitandukanye.

Buri muntu aba yifuza ko igihe aryamye ashaka gusinzira yahita abona ibitotsi mu buryo butavunanye. Nyamara kuri bamwe ibi ni inzozi kuko ntabwo baba bifashije ku buryo ibi bigenda uko babyifuza.

Uyu munsi reka turebere hamwe infunguzo zagufasha guhita usinzira mu gihe ugeze aho uryama ushaka gusinzira :

Yego fata amafunguro ya ninjoro ariko udatinze

Amafunguro ufashe ninjoro agira ingaruka ku bitotsi byawe. Yego rwose, amafunguro n’ibitotsi bifitanye isano cyane. Ibi ni ibintu abantu benshi bazi, nyamara ntibafata umwanya wo kubiha agaciro ngo babisobanukirwe neza.

N’ubwo tuvuga ko kurya bishobora guteza ibibazo byo gusinzira, nyamara no kutarya nabyo bigira ingaruka ku bitotsi byawe, kuko inzara yanagukangura mu gicuku. Ariko nabwo igogora naryo rishobora kuguteza ibibazo, cyane mu gihe wariye ninjoro ibiryo bikomeye cyangwa bifite proteyine nyinshi kuko ibi bituma mu gihe cy’igogora bitera ubushyuhe bwinshi byatuma bibangamira ibitotsi byawe.

Inama rero ni uko ninjoro utegura amafunguro yoroheje ariko ukurikije ibiranga indyo yuzuye (Ibiribwa bitera imbaraga, Ibiribwa byubaka umubiri, Ibiribwa birinda indwara) kandi ukoresheje ibirungo bitagoye ku igogora. Ikindi ni ugufata amafunguro mbere y’amasaha 2 n’3 mbere y’isaha yo kuryama kugira ngo uhe umubiri umwanya wo gukora igogora mbere yo kuryama.

 Irinde gufata ibintu bikubuza ibitotsi ku manywa

Nk’uko tumaze kubibona amafunguro ni ikintu kigirana isano n’ibitotsi, mu gihe rero uziko hari ikintu kijya kikubuza ibitotsi irinde kugifata ku manywa. Urugero tuziko hari abantu benshi ikawa ibuza ibitotsi (N’ubwo ibi bigenda bitandukana bitewe n’umubiri w’umuntu). Niba uzi ko uri mubo ibuza gusinzira rero irinde kuyifata kugira ngo n’ugera mu buriri ubone ibitotsi mu buryo karemano)

Byagaragaye ko ikawa imara amasaha hagati y’5 n’6 mu mubiri w’umuntu, ubwo rero mu gihe waba uziko ikubuza gusinzira ariko uyikunda jya ugerageza uyifata nibura mbere y’amasaha 5 y’uko ujya kuryama kugira ngo itagira ingaruka ku bitotsi byawe.

Ntugomba gukora siporo mbere y’uko ujya kuryama

Ibyiza bya siporo ku bitotsi by’umuntu ibi bizwi n’abantu benshi. Ndetse ujya wumva abantu benshi bavuga ngo iyo wakoze siporo usinzira neza.yego, ariko ugomba kwitonda ! Siporo ikoze mu masaha atinze ishobora kubangamira ibitotsi byawe.

Ni ibintu byumvikana iyo ukoze siporo izamura ubushyuhe bwo mu mubiri wawe, ibi wanabirebera mu byuya uva iyo uri kuyikora, kandi ibi bigira ingaruka mu bitotsi byawe, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko ugomba kugira ubushyuhe buri hasi kugira ngo ubashe gusinzira neza. Gukora siporo kare ni byiza, ariko ugomba kwitondera ingenga bihe yawe kugira ngo itaza kukubera imbogamizi ku bitotsi byawe. Nibura amasaha 2 mbere y’uko uryama. ( Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 n’inzobere mu bijyanye no gusinzira bwagaragaje ko siporo igira umusaruro mwiza ari ikozwe hagati y’amasaha 4 na 5 mbere y’uko uryama)

Imibonano mpuzabitsina yo bite ?

Twavuze ko ibintu bikubuza gusinzira ubyirinda ndetse na siporo ugiye kuryama atari nziza. None se ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina byo bimeze bite ? Eh dufite inkuru nziza : « Bidasubirwaho ni byiza, yaba ku bagabo ndetse no ku bagore »

Ubundi ibyiyumviro n’umunezero ugira iyo urangije gukora imibonano mpuzabitsina bigufasha kugukiza impagarara uba wirirwanywe, umubabaro, ndetse ibi byiyumviro bigahita binagutwara mu bitotsi by’ako kanya.

Gutegura neza aho uri buryame

Ahantu uyamye hagira ingaruka cyane ku bitotsi byawe. Niba wifuza guhita ubona ibitotsi mu buryo bwihuse, birasaba ko icyumba cyawe kiba giteguye. Mu gihe waba uryamye ahantu udafite umutekano, urugero n’abaturanyi bawe bafite ibyo bari guhonda, ntabwo ari ibintu byakwifuzwa, kuko aho ibitotsi byawe byaba bibangamiwe birumvikana. Urusaku,urumuri ndetse n’ubushyuhe butaringaniye bibangamira ibitotsi byawe mu gihe uryamye.

Muri make irinde urusaku, urumuri ugerageza kwiremera icyumba kiguhaye umutuzo, zimya ibikoresho by’amashanyarazi bikomeza kukuzanira urumuri mu ijoro uryamye, gerageza kugira ubushyuhe bwa 19°C cyangwa munsi yayo mu cyumba cyawe. Ikindi ni ukugerageza uburyo bwose ushoboye ukagira ibiryamirwa byiza kuko nabyo ari isoko y’ibitotsi byiza.

Ni byiza kandi mu gihe mufite undi murarana cyane cyane abashakanye, ko usanze mugenzi wawe yagutanze kuryama ubona yatangiye gusinzira si byiza ko ugira ikintu cya mubangamira(nko kwatsa amatara, urusaku,…) kugira ngo utabangamira ibitotsi bye.

Kurikira umurongo w’ibitotsi….

Kugira ngo ubone ibitotsi mu buryo bwihuse, cyangwa bworoshye bisaba ko ujya kuryama ku isaha nziza. Ariko se isaha nziza yo kuryama ni ryari ?  Umubiri w’umuntu mu buryo bw’ubumenya muntu, bavuga ko hari urugendo rw’ibitotsi ku ikubitiro rumara nibura iminota 90. Rero igihe cyiza cyo kuryama ni muri iyo minota 90, ni ukuvuga igihe utangiye kwumva udutotsi, umubiri uri kukubwira ko hari urugendo rwitwa ibitotsi rutangiye. Ibyiza ni ugutangirana narwo iyo minota 90, igihe umubiri utangiye kugutumira ngo ngwino dufatanye urugendo rw’ibitotsi, nawe ukaba wari witeguye. Icyo nicyo gihe cyiza cyo gutangira ijoro ryawe. Uwo niwo mwanya mwiza wo gufatisha ibitotsi, cyangwa ibitotsi bigufatisha.

Ugomba kuba rero witeguye, kuburyo umubiri wawe ukubwiye ngo dutangire urugendo nawe uhita utangirana nawo. Ubwo rero utangiye kwumva ibimenyetso by’uko ufite ibitotsi ujye uhita umenya neza ko ariyo saha yawe nziza yo kuryama. Kandi igihe uru rugendo urukurikije umubiri wawe ugera aho ukamenyera ukagira ingenga bihe yawo yo kuryama, kuburyo nawe witegura ugendeye ku masaha yawe.

Shaka ikintu wumva cyakangura ibitotsi byawe

Birashoboka cyane ko waba wageze mu buriri, ariko ukumva nta bitotsi byari byaza, cyangwa bitari kuza mu buryo bworoheje, bigirwa inama ko washaka ikintu runaka byakangura ububiko bw’ ibitotsi byawe.

Ubu ni nabwo buryo usanga ababyeyi benshi bakoresha basinziriza abana babo bakiri bato. Ushobora gusoma inkuru runaka, cyangwa kuririmba indirimbo runaka, ibi bifasha umwana kujya mu mwanya wo guceceka agatega amatwi, bikaza gukangura ibitotsi bye.

Ariko ubundi iyo wakurikije urugendo nk’uko twabivuze haruguru ntabwo wabura ibitotsi, ariko hari icyakuvangiye gato wafata icyo usoma ariko kiri ku mpapuro kikagufasha gukangura ibitotsi byawe.

Kugira amasaha ahoraho yo kuryama

Isaha karemano y’urugendo rw’ibitotsi, umubiri w’umuntu ukunda ko yaba isaha imwe . Ubushakashatsi bugaragaza ko igihe uryamira amasaha amwe, ukanagira amasaha amwe yo kubyukiraho umubiri wawe uyamenyera kuburyo bitanakugora gusinzira. Ariko iyo uhara uhindaguranya, bibangamira ibitotsi byawe.

Ese ntabwo nkwiye kuruhuka ku manywa kugira ngo ntaza kubura ibitotsi ninjoro?

Kuruhuka ku manywa bifite ibyiza byinshi twese tuzi. Urugero rumwe ni uko ari byiza ku ruhuka kugira ngo wongere imbaraga ku manywa.  Na none kuruhuka ku manywa bituma bigabanura impagarara muba mwirirwanye mu munsi, bikaza gutuma utangira umugoroba utuje, kandi ibi bagufasha ninjoro kubona ibitotsi mu buryo bwihuse.

 Mu gihe ibi byose ubona ubyubahiriza bigakomeza kukubaho ko ubura ibitotsi, birashoboka ko waba ufite ikindi kibazo gikomeye, kirenze kubura ibitotsi gusa, kuko habaho ibindi bibazo byabuza umuntu gusinzira, aho wakwegera abaganga bakagukorera ibizami bakakurebera mu by’ukuri ikibazo waba ufite.

Nyiragakecuru

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here