Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Guma mu rugo” Dore uburyo bwo kwigana Bibiliya n’umwana wawe

“Guma mu rugo” Dore uburyo bwo kwigana Bibiliya n’umwana wawe

Muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu rugo,hari ibintu byinshi birangaza abana, Televiziyo, Filime, imirimo n’ibindi bibazo bitabura mu buzima ndetse n’amasomo yo mu ishuri ubu abenshi barikwiga bakoresheje iya kure kubera kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19.  ibyo bigatuma nta mwanya usigara w’ijambo ry’Imana mu miryango. Ibyo byose rero byongererwa imbaraga na kamere n’umwanzi ,  bitanezererwa no kumva iryo jambo.

Hakorwa iki kugira ngo abana banezererwe kwiga ijambo ry’Imana, kandi ni ubuhe buryo bwakoreshwa ngo icyo gikorwa kigire umumaro.

Hano hari intambwe 6, Ubumwe.com bwaguteguriye bwifashishije urubuga infochretienne zagufasha kwigana Bibiliya n’umwana, bikagira umumaro.

Kugena umwanya n’igihe bihoraho bigenewe icyo gikorwa.

Byaragaragaye ko abana bakunda kwitabira ikintu kiza mu gihe gihoraho, kugira akamenyero k’ikintu gikurikije gahunda ihoraho. Bityo rero gushaka umwanya n’ahantu hahoraho umwana yamenyera wo kwigiraho ijambo ry’Imana byashobora kumutera kubikunda

Igihe cyaba cyiza rero cy’uwo mwanya ni nko mu gihe cya ya minota mike, ibanziriza kuryama. Uko igihe gihita niko umwana bizamubera akamenyero ajye abikenera nkuko yumva ari ngombwa kwiyoza amenyo.

Bigendemo buhoro:

Tangira usoma ibice bigufi, ushyiremo no gutuza kugira ngo ugenzure niba ibyo usoma byumvikana ku mwana, Ikigamijwe nuko ubuzima bw’umwana bwashyirwa ku kugenzurwa n’iryo jambo usomye, icyangombwa ariko si ugusoma byinshi(Quantite), ahubwo igikuru ni akamaro k’ibyo mwize (qualite)

Gahoro gahoro umwana arabikunda akajya ahora yibika kuri ya saha ko ari ugusoma ijambo ry’Imana

Baza ibibazo bihuje n’imyaka y’umwana.

Mufashe gusobanukirwa no gushyira inkuru mu gihe yavuzwemo, no gushyira ubuzima bwe ku munzani w’iryo jambo.

Ibyo usomye byose bigire icyo bivuga ku mico ya Yesu. Ibyanditswe byose biganisha kuri we, fasha umwana kubimenya.Yesu yaravuze ati “ Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muribyo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi aribyo bimpamya. Yohana 5:39

Shyiraho ikiganiro

Bitewe n’imyaka umwana afite, byashoboka ko atumva neza ibyo usoma. Niyo mpamvu ukwiye kujya uhagarika gusoma ukagira ibibazo ubaza ugenzura niba arimo gusobanukirwa neza.

Reka ibyo mwasomye muri Bibiliya biyobore isengesho rikurikiraho.

Twamenyereye gusenga Imana tuyibwira ibibazo byacu, n’ibyo dukeneye. No ku bana bacu ni uko.  Nyamara burya igikwiye nuko twajya tujya imbere y’Imana akenshi tuyihimbaza, tuyiramya. Byaba byiza rero tumenyereje umwana gusenga bijyana n’ijambo ry’uwo munsi, bizamumenyereza kuramya Imana no kuyihimbaza.Umwana rero azakurana ako kamenyero ku kugira ubusabane n”Imana.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here