Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gushyira mu nzego abafite ubumuga, ni intambwe nziza mu miyoborere

Gushyira mu nzego abafite ubumuga, ni intambwe nziza mu miyoborere

Abafite ubumuga bagaragaza ko bishimiye intambwe yatewe mukubashyira  mu nzego zifata ibyemezo cyane cyane inzego z’ibanze, ibi bikaba byaganiriwe ho mu nama nyungurana bitekerezo yo kugira ngo harebwe aho iterambere ry’abafite ubumuga rigeze ndetse n’uruhare rwabo mw’iterambere, no kureba imbogamizi bahura nazo ngo bagire uruhare mu iterambere.

Ibi biganiro biri muri bimwe mu bikorwa byateguwe mu cyumweru kibanziriza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uzaba taliki 3 Ukuboza 2024 mu Karere ka Nyaruguru ufite insanganyamatsiko igira iti” Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza” ni inama ije mu gihe cya gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma ya NST2 kugirango bose bumve kimwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ndetse n’imibereho y’abantu bafite ubumuga.

Iyi nama kandi igamije kureba ibyagezweho ndetse n’imbogamizi zagaragaye mu kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta zose ndetse no gufata ingamba zo kunoza uburyo binjizwa muri gahunda zisanzwe zikorwa.

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ( NCPD) avuga ko hari ibimaze kugerwaho ku bantu bafite ubumuga mu bijyanye n’ imiyoborere .

Ati” Hari byinshi byagiye bigerwaho kandi bishimishije, ariko n’imbogamizi zigenda zigaragara, ariko icy’ingenzi ni uko tubonana ko intambwe yatewe imaze kuba nini mu bijyanye n’imiyoborere. Rero igihugu cyakoze uko gishoboye ngo gishyire abantu bafite ubumuga mu nzego zifata ibyemezo cyane cyane mu nzego z’ibanze, niba dufite umujyanama muri njyanama y’akagali, mu Murenge mu Karere, mu nteko ishinga amategeko, mu nteko y’u Rwanda, mu bihugu by’Afulika y’iburasirazuba bivuze ngo uwo muntu iyo arimo bituma ibitekerezo by’abantu bafite ubumuga cyangwa ibibazo byose abibagezaho kandi hagafatwa ingamba ngo bibashe gukemuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD Ndayisaba Emmanuel avuga ko hari intambwe yatewe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi agaragaza ko u Rwanda rufite ubudasa kuko n’abantu bafite ubumuga baboneka mu nzego zifata ibyemezo.

Ati” Ni ubudasa bukomeye cyane mu gihugu cyacu kuko abantu bafite ubumuga bari mu nzego zose zifata ibyemezo; natanga urugero baba mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi, baba muri za njyanama mu turere ndetse baba no mu bayobozi batandukanye, bishatse kugaragaza y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko ndetse n’amateka agamije guha uburenganzira abantu bafite ubumuga ku buryo bagomba kugira uruhare mu bikorwa byose ndetse no muri gahunda zose za Leta”.

Dr. Patrice Mugenzi avuga ko kuba abafite ubumuga baboneka mu myanya itandukanye ari ubudasa bw’u Rwanda.

Dr. Patrice Mugenzi akomeza avuga ko gahunda za Leta ari iza buri wese ntawe usigajwe inyuma.

Ati”Nk’uko twese tubizi gahunda za Leta ni gahunda za buri wese ku buryo nta n’umwe ugomba gusigazwa inyuma cyane cyane y’ uko twese dufite ibyo twakora muri gahunda, mugihe rero twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ni ngobwa ko tugomba kugaruka ku ngamba, politike n’ubushake bwa Leta, ndetse n’uburyo bwo kuzirikana no kureba ko byashyirwa mu bikorwa”

Inzego zitandukanye zishimira ibyagezweho n’imbogamizi zigihari bizera ko zizakemuka.

Inzego zose bireba haba iza Leta, haba iza sosiyeti sivire, zaba izifasha abafite ubumuga zasabwe gukomeza ubufatanye buhamye bwo guharanira ko umuntu ufite ubumuga agira uruhare mu iterambere rye, ndetse n’iry’Igihugu ndetse no mury’abantu bose, no gukuraho imbogamizi zikigaragara hirya no hino mu nzego zitandukanye zibuza abantu bafite ubumuga kugaragaza ibikorwa byabo ndetse n’ ubumenyi bwabo mu iterambere.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS