Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gutera inda gusa sibyo bikugira umugabo. Minisitiri Dr. Diane Gashumba

Gutera inda gusa sibyo bikugira umugabo. Minisitiri Dr. Diane Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba yanenze ababyeyi babyara nta gahunda bategereje ko Imana ndetse na Leta y’u Rwanda aribo bazamurerera, avuga ko bigayitse  kandi bitera ibibazo bikomeye mu miryango yabo.

Ibi Minisitiri Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019 ubwo hatahwaga ku mugaragaro amavuriro yibanze 23 yujujwe mu Karere ka Nyagatare  ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation, SFH Rwanda n’abandi.

Uyu muhango wabereye ku ivuriro rya Gikagati riherereye mu Kagali ka Gikagati,Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, wanahujwe no gutangiza ubukangurambaga bw’Icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwiswe ‘Baho Neza’.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yavuze ko u Rwanda ruri mu rugamba rwo kwegereza serivisi abaturage by’umwihariko iz’ubuzima akaba ari nayo mpamvu mu Karere ka Nyagatare hatashywe poste de santé 23 zisanga izindi 30 zari zihasanzwe.

Mu magambo ye yagize ati “ Uyu munsi igihugu cyacu cyarabohowe ubu turagifite ariko hari urundi rugamba turimo rwo kwegereza serivisi abaturage, kugira ngo serivisi z’ibanze zose bakeneye zibagereho. Poste de santé 23 uyu munsi twatashye zubatswe mu mezi 3 gusa, byakozwe mu rwego rwo korohereza abaturage bo muri aka karere no kubegereza serivisi z’ubuzima.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred

Guverineri Mufulukye yanijeje abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ko uyu mwaka wa 2019 ugomba gushira buri kagali kose ko muri aka karere gafite Poste de Sante.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yongeye kunenga ababyeyi batarumva gahunda yo kuringaniza urubyaro, bakitwaza  ko bazabyara nta gahunda maze hakarera Imana na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka gushimangira ko umubyeyi ubyara nta gahunda ategereeje ko bazamuha shisha kibondo, ategereje ko leta y’u Rwanda ariyo izamukorera byose, ategereje ko Imana ariyo izamurerera, adashobora kwishyura mituweli ngo avuze umwana hakiri kare, uwo  mubyeyi aba ahemuka,uwo nta mubyeyi uba umurimo!”

Minisitiri Gashumba ashimangira ko gutera inda gusa bitagira umuntu umugabo.

Gatete Evariste utuye mu Murenge wa Karama avuga ko icyangombwa ari ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore mbere yo kujya kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Njye mbona umugabo mwiza akwiye kwigisha umugore we akaba ariwe uboneza urubyaro. Numva ibyaba byiza ari uko twafasha abagore bacu kubahiriza gahunda zose basabwa na muganga mu kuboneza urubyaro ariko hatabayeho guca umutsi umugabo.”

Uwitwa Zikamirwa Juvenal we avuga ko abagabo bagifite imyumvire y’uko gufungisha urubyaro bibagiraho ingaruka zirimo no kuba ibiremba.

Dr Gashumba yemeza ko kugira ngo abagabo na bo bamenye ibyiza byo kuboneza urubyaro bifashisha bamwe bagabo babikoze bitwa ‘Champion’.

Yagira ati “Ni ubukangurambaga bukomeye, hari abavuga ko umugabo wifungishije burundu aba abaye ikiremba. Si byo ni impuha. Akomeza kuba umugabo akubaka urugo, agakunda uwo bashakanye, nta gihindukaho uretse kutabyara.”

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyagatare, ariko izi serivise zose ziratangwa hirya no hino mu gihugu k’ubundu mu gihe cy’amezi atatu ubu bukangurambaga buzamara.

Banasobanuye ko kubihuza n’igihembwe cy’amashuri ari byiza cyane, kuko biborohereza kuba babasanga ku ishuri babifashijwemo na Mineduc nk’umufatanyabikorwa, kuko muri izi serivise zizatangwa harimo umuti w’inzoka k’ubana bari hagati y’umwaka umwe na 15, kandi aba bana baba bari ku mashuri.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here