Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya...

« Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya Nicodème. IGICE CYA 2

Ese ni ngombwa kujya mumateraniro mu rusengero?

Mu cyumweru gishize twagerageje kwerekana ko guteranira hamwe kw’abakristo muburyo bwo gusenga bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cyo kwirengagizwa. Twarebeye hamwe uburyo ijambo ry’Imana ritwereka ko guterana ari itegeko ry’Imana. Imana ubwayo isaba abantu bayo kujya bagira igihe cyo guteranira hamwe bakaruhuka imirimo yabo, bakayiramya bakayisingiriza hamwe.

Nkuko twabivuze turakomeza tubagezaho impamvu tubona ko ari ngombwa guteranira hamwe nk’abizera Kristo.

Itorero ryo mugihe cy’intumwa naryo ryateraniraga hamwe

Abizera b’iki gihe cya none ntagishya bihangira kidafite urufatiro mu ijambo ry’Imana. Niba hari igikorwa cyaba bikorwa mu itorero ariko kikaba kidafitiwe ubusobanuro buvuye muri Bibiliya icyo cyakemangwa. Kuba abakristo ba none bahamagarirwa gukomeza umuco mwiza wo guhurira hamwe bagaterana baramya Imana, si igihangano cyabo, cyangwa inzaduka, ahubwo uko niko n’intumwa n’abizera bose bo mugihe cyazo bakoraga. Mu igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:46 havuga ngo “Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama.” Abizera bakomezaga kujya mu rusengero, yewe si munsengero gusa ahubwo no mungo zabo bagiraga umwanya wo guteranira hamwe bakaramya Imana hamwe, bakayisenga ndetse bagakora n’igikorwa cy’ubusabane cyo kumanyagura imitsima. Kumanyagura imitsima muyandi magambo twashobora kumva neza ni ugusangirira hamwe icyo bafite muburyo bwo kwerekana ubusabane bafitanye muri Yesu.

Mugihe bateranye bakoraga iki?

Igihe babaga bateranye, bagaburirwaga ijambo ry’Imana, bakagira umwanya wo gusabana, bagafata n’igihe cyo gusenga (Ibyakozwe n’Intumwa 2:42). Abatubanjirije mubyo kwizera bagiraga umwete mubyo kwiga ijambo ry’Imana no kurisesengura (Ibyakozwe n’Intumwa 17:11). Kwiga ijambo ry’Imana, gusabana no gusenga nibyo byari imirimo mikuru ikorwa mugihe cyo guterana kwera.

Kimwe mubintu by’ingenzi twungukira mu materaniro y’abizera Kristo ni ukwigishwa ijambo ry’Imana. Ibi tuzongera kubivugaho mugihe tuzaba twerekana akamaro ko guterana kwera. Intumwa n’abazikurikiye bateraniraga hamwe nibura rimwe mu cyumweru muburyo bwo kwiga ijambo ry’Imana, gusenga, gusabana ndetse no gukusanya amaturo cyangwa imfashanyo yo gufasha abandi bizera bakennye (2 Abakorinto 8, 9). Nibyiza rero kumenya ko igikorwa cyo guterana atari inzaduka cyangwa ibyo abayobozi b’amatorero bishyiriyeho ahubwo kuva na kera na kare abizera bahuriraga hamwe bagaterana basenga kandi baramya Imana.

Niba twizera ijambo ry’Imana yandikishije twakwemeranya ko twubatswe k’urufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi bityo natwe tugakora nk’uko bakoraga. Intumwa Pawulo ahamaya ati: “kuko mwubatswe k’urufatiro rw’intumwa n’abahanuzi ariko Kristo Yesu niwe buye rikomeza imfuruka.” Nkuko abahanuzi bahamagariraga Isirayeli gukomeza ibihe byo kujya baterana (Yesaya 43:7) hanyuma abantu bo mugihe k’intumwa bakaba barakomeje guteranira hamwe mubihe byagenwe ngo baramye Imana, natwe abubatswe k’urufatiro rwabo cyangwa twe abijejwe n’amagambo bigishije nayo banditse dukwiye kugira umwete wo guterana tugera ikirenge mucyabo.

Guterana ni umuco mwiza w’Abakristo bishoboka kuba bawukura k’umuco w’Abayuda kuko nabo bakundaga guterana ku Isabato bakiga ijambo ry’Imana ndetse mugihe Yesu yari hano ku isi hari ubwo yajyaga gusengera mu isinagogi (inzu yo kwigishirizamo no gusenga muburyo bwa Kiyahudi). Hari ingero nyinshi reka tuvuge kuri uru rukurikira. Muri Luka 4:16 handitswe ngo “Ajya I Nazareti iyo yarerewe ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.” Yesu yari ameneyereye kujya guterana mu isinagogi nk’uko uyu mwanditsi w’ubutumwa bwiza Luka abihamya. Twakwibukiranya ko “isabato” ari ijambo rifite inkomoko mururimi rw’Igiheburayo rikaba risobanura “ikiruhuko.”

Abizera Kristo tube maso, iby’isi ntibiduhumishe amaso y’umutima maze ngo iterambere ridutere kureka imigenzo myiza y’abatubanjirije muri iyi nzira. Duterana nk’abizera kubwo kugera ikirenge mucy’abatubanjirije. Duterana kandi kuko Imana ibidusaba ngo duteranire hamwe guterana kwera (ibi twabibonye mu cyumweru gishize). Ibihendo by’iterambere ry’iyi si ntibidushuke ngo dute inzira nyakuri. Hari abakwibwira ko kwizera guhagije naho batajya bajya guterana. Hari abandi bakwibwira ko bashobora kumva ubutumwa bwiza nko kuri TV cyangwa kuri Youtube hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo ko bidakenewe ko bajya mu nsengero cyangwa ahandi hateguriwe guteranira. Ibi nabyo nibyiza ariko guterana kwera bifite izindi mbaraga n’akamaro byihariye kuwamaze kwizera, bikaba biruta kure cyane kwizera ariko ukabaho nk’imfubyi itagira kirera na kirengera.

Ubwigunge, ukwitandukanya, ukwigira imfubyi yo muby’umwuka ntabwo byahesha uwizeye kuramira mu gakiza yakiriye nikimwe nuko ikara rimwe ku mbabura cyangwa urukwi rumwe mu ziko byazima vuba kuruta igihe Imbabura iriho andi makara menshi nayo yaka cyangwa iziko rifite inkwi zirenze rumwe ziri kwaka. Ibi byazigama umuriro igihe kirekire gusumba iyo ari ikara rimwe cyangwa urukwi rumwe. Byaba byiza umuntu asuzumye impamvu nyayo imutera kumva atagifite inyota yo kuboneka mumateraniro y’abizera maze agasaba Umwuka Wera kumwereka niba iyo mpamvu ifite ishingiro ryo muburyo bw’umwuka cyangwa niba ntashingiro bityo agasaba imbaraga zimusubiza mu murongo ukwiye w’abana b’Imana. Mu isomo rizakurikira tuzarushaho kwerekana akamaro kimwe n’inyungu zo guterana kw’Abizera muri Kristo Yesu.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Utaragize amahirwe yo gusoma igice cya mbere cy’iyi nkuru, Kanda hano uyisome:

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here