Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya...

« Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya Nicodème. IGICE CYA 3

Nyuma y’ibice bibiri bibanza ,turakomeje ingingo ibanziriza iya nyuma aho turi kugerageza gusobanura impamvu bikwiye ko abizera Yesu Kristo bakwiye kugira ibihe bateranira hamwe mu nsengero, iwabo cyangwa ahandi hose bumvikanyeho muburyo bwo kuramya no guhimbaza Imana. Reka tuganire kuyindi ngingo yerekana ko bikwiye ko Abakristo bakwiye guteranira hamwe.

Guteranira hamwe kw’Abakristo bishimangira ubumwe bafitanye kandi ni ubuhamya bw’ibyiringiro basangiye muri Kristo Yesu.

Nk’uko twabisobanuye mucyigisho giheruka, guteranira hamwe ni umurage mwiza twasigiwe n’abatubanjirije muri iyi nzira yo kwizera Kristo. Ndetse abakristo sibo bonyine bafite umuco wo guteranira hamwe kuko dusanga n’ayandi mayobokamana kimwe n’abandi banyabwenge (philosophers) bagiye babaho mbere y’ivuka rya Yesu, usanga baragiraga abo twita “abigishwa” (disciples) aho bagiraga igihe cyo guhura n’abigisha babo bakagira umwanya wo gutegera amatwi ibyigisho bigisha. Idini ya Kiyahudi (Judaism) ariyo yakomotswemo n’idini ya gikristo (Christianity) abayoboke bayo aribo Abisirayeri bahoraga baterana kumunsi w’Isabato (umunsi wa karindwi w’icyumweru) bagateranira gusenga no kwiga ijambo ry’Imana.

Mugihe cya Yesu hano ku isi, ntahantu hazwi neza hari hagenewe ko abakristo bahura bagateranira hamwe. Ikigaragara nuko uko bwije nuko bukeye, Yesu yagendagendaga yigisha akora n’ibitangaza. Nyuma y’uko asubiye mu ijuru yasize asabye abigishwa be guteranira hamwe i Yerusalemu bagategereza kwakira Umwuka Wera (Ibyakozwe n’Intumwa 1:4). Umwuka Wera amaze kumanukira ku Ntumwa zari i Yerusalemu, tubona hirya no hino mugitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa no munzandiko za Paulo abizera bateranira hamwe haba iwabo ndetse no munsengero (Ibyakozwe n’Intumwa 2:46).

Uku guteranira hamwe kw’abizera ni ikimenyetso gifatika gishimangira ubumwe abikristo bafitanye. Kuba habaho igihe abizera bahurira hamwe muburyo bwo gufatanya gusenga, kuramya Imana no kuyihimbaza, ibi biranshimangira ko bahuriye k’umwami umwe ariwe Yesu. Kuboneka muri aya materaniro byerekana ko nawe uri umwe wo muri abo bizera. Bihamiriza abandi ko ufatanije n’abandi bizera mu nzira y’ukwemera. Nawe bitekereze gutya nk’uko nigeze kubisobanura. Tuvuge ko uri umuyoboke w’ishyaka runaka rya politike. Hanyuma hagenda habaho inama z’ishyaka (meetings) ariko wowe ntuboneke mu nama n’imwe y’iryo shyaka, ntutange umusanzu numwe, ntugire ikirango na kimwe kiryo shyaka ubereye umuyoboke. Birashoboka ko m’umutima wawe uri umuyoboke ndetse habayeho amatora waritora ariko akuzuye umutima kagaragarira inyuma. Paulo yandikiye Tito aramubwira ati “Bavuga ko bazi Imana, ariko bayihanisha ibyo bakora” (Tito 1:16).   Igihe umuntu yahamya ko yizera Yesu ariko ntagaragare mumateraniro y’abandi bizera ibyo avuga byashidikanywaho cyane. Mu materaniro niho hahurira abantu b’ingeri zose, abakuru n’abato, abagore n’abagabo, abize n’abatize, abakire n’abakene, abagaragu naba sebuja mbese abari ababiri bagahinduka kuba umwe muri Kristo bahuje umutima wo kuramya Imana ndetse urusika rwari kubatandandukanya mubyumba by’uruganiriro iwabo, mumahoteli, mumasoko magari, amamodoka akomeye n’ibindi ibyo mumateraniro ntibyitabwaho ahubwo abateranye bose bahuje umutima n’inama byo gutumbira Yesu wenyine. Paulo yaranditse ati “uwo niwe mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugagabanya, amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugirango ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo  azane amahoro atyo” (Abefeso 2:14-15).

Guterana kw’Abakristo guhamiriza ko basangiye icyiringiro kimwe cyo kuzajya mu ijuru. Paulo yandikiye itorero ryo muri Efeso ati “hariho umubiri umwe, n’Umwuka umwe nk’uko mwahamagariwe icyiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu” (Abefeso 4:4). Ntakindi cyiringiro abizera Kristo bafite gisumba kuzabona Umukiza wabo agarutse. Igihe bagitegereje kugaruka kwe, bateranira hamwe kubwo kwaturiranira ibyo byiringiro, gusangira ubuhamya bw’ibiri kubabaho murugendo no gukomezanya cyangwa guterana imbaraga. Umva aya magambo meza intumwa Paulo yahuguje itorero ry’i Korinto “nuko bene data iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese wese afite indirimbo, cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe —niuko rero byose bikorerwe kugirango abantu bunguke” (1 Abakorinto 14:26). Igihe abizera bateranye ni uburyo bwiza bwo gusangira ibyiringiro byabo kandi bagahamya ko bafite ukwizera kumwe n’icyiringiro kimwe.

Umuntu wese wamaze kwizera Kristo nk’Umwami n’Umukiza arakangurirwa kujya yitabira guterana n’abandi bizera, aho azaba ahamya ko afatanije nabo ukwemera no kwizera kandi asangiye nabo ibyiringiro byo kuzabona Yesu agarutse. Ndizera ko uguteranira hamwe ari ubundi buryo bwiza Imana yadushyiriyeho ngo twimenyereze uko tuzabana mu ijuru turi hamwe turamya Imana iteka ryose. Reka rero dushishikarire imyitozo y’uko tuzaramya Imana tureke kwitandukanya n’abandi bizera kuko uwitandukanya n’abandi bavuga ko burya aba afite ibindi ararikiye. Muby’ukuri kudaterana n’abandi bizera ni kimwe mubimenyetso by’inzira zo gusubira inyuma cyangwa kuva mubyizerwa.

Reka dufate umwanya dushimire abasomyi bacu kugihe cyanyu mufata mugasoma ibyigisho dutangaza muri iki kinyamakuru. Hamwe n’ubusobanuro tugenda tubagezaho turasaba Umwuka Wera ubana n’abizera Yesu kujya arushaho kwagura intekerezo zacu kugira ngo dusobanukirwe kurushaho kandi adushoboze gushyira mubikorwa ibyo twize tugasanga ko ari ukuri gukwiye gukurikizwa. Gukura muburyo bw’Umwuka no mu ijambo ry’Imana bizanwa no kumva kandi tukumvira hanyuma tugashyira mubikorwa ibyo twemera tukizera.

Pastor Basebya Nicodème hamwe n’impano n’umuhamagaro yongereyeho n’ubumenyi bwo mu ishuri, kugira ngo byose bimufashe gusesengura ijambo ry’Imana.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Soma hano IGICE CYA MBERE

Soma hano IGICE CYA KABIRI 

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here