Home IYOBOKAMANA Amakuru adasanzwe Guterekera no kuraguza ni ubuzima ntibyazima

Guterekera no kuraguza ni ubuzima ntibyazima

Nyakuragwa ubugiri na Rugira,  ndakuramukije uhorane amahoro!

Abantu bose bo mu isi yose mu mabara yose bahuje ireme bakabusanya kamera bahuje inyota bakabusanya inyonga, imbamutima n’amarangamutima birajyana uwishimye wese inseko iramutaka utatse wese aba ababaye ibi ntibyijanwa kandi ntibigira ururimi urwo wariramo rwose rurumvikana!! Rero abantu bose bavuga rumwe ntibaruvuge kimwe ni nayo mpamvu inteye kugusangiza iyi nkuru. Reka mbanze nkubaze: wowe Guterekera uziko ari iki?

Naho se Kuraguza byo uziko byagiye he?!

Bamwe bati “Guterekera ni ugusenga kw’aba cyera!” Abandi ngo ni ukwirukana abazimu!

Hari n’abahita bavuga ngo Toka Satani!!

Kuraguza byo rero ni ikindi ngo ni umuco mubi udakwiye mu bantu rwose ngo n’Imana ibyanga urunuka!! Mwese ni ukuri muri mu kuri ariko reka nkubwire ikigeni ungenure ningerura!!

*Guterekera si ugusenga, ntabwo ari no kwirukana abazimu ahubwo ni ukwibuka uwawe utakiri ku isi. Imihango yose rero wakora umwibuka ni byo byitwa guterekera! Akenshi bikorwa mu buryo ngarukagihe bitewe n’umubano wa nyakwigendera n’abamwibuka, by’umwihariko ku munsi yatabarukiyeho.

Kuri ubu iyo duterekera dufata indabo tukazijyana ku gituro tukazishyiraho tukabwira uwahashyinguwe ibyo twakamubwiye ari kumwe natwe cyangwa tukamuragiza Rwagisha ngo imigisha imugishire! Ibi si kamera y’umuco w’Abanyarwanda ni ni ireme ry’inyoko-muntu aho iva ikagera. Gusa aho haziye amadini mashya i Rwanda amagambo amwe n’amwe yahawe imiziro imizi y’ibyo asobanura iraranda ariko ishora mu yandi mazina umwimerere uba ikizira!!

Kuraguza rero na byo ni ugusaba abavugana n’Imana bakayikubariza ikibazo abantu batabasha kugusubiza akenshi uba ubaza ibyo mu gihe kizaza. Abapfumurabihe, iri zina ni ryo bahina bakabita Abapfumu, mu buhanga bugena Imana bahawe na Rugaba bakagana urugishiro ari abakoresha inkoko bakenda imishwi bagira bati” Umva Mana y’i Rwanda wumve nawe mwene Rusake niba uri inkoko kazi usetse umuswaswa kandi niba uri isake usetse imiti yombi……” ab’ibinzuzi n’impinga bakabyegura ugatanga imbuto, ab’umutwe n’urugimbu nabo bakabijyana mu ngishiro bakakubwira uko babonye ahazaza hawe haba hariyo icyagane bakakwereza inganji amahoro akarema ubuhoro!

Umutimbo uraguza inzuzi ku mpinga.

Nabyo na magingo aya biracyabaho ariko byahawe indi nyito ariyo yo guhanura (kuragura) aho umuhanuzi akubwira ngo Imana inyeretse ubuzima bwawe bw’ahazaza ko buzagenda butya ubundi ati humura nubigenza utya ibi cyangwa biriya bizavaho kandi koko bikaba, hakaba ubwo akubwiye ko ibyago byawe biva kuri karande zo mu miryango nabwo ntabwo aba akubeshye kuko nta handi igiti kizakura ibicyuhira atari mu mizi. Iyi ni nayo mpamvu mbasaba kubanza kwimenya kuko iyo wiyizi ntabwo utungurwa! Ntacyahindutse rero nk’uko na Bibiriya ibivuga ngo “Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru!” (Umubwiriza 1:9)

Ibi bihamya ko rero:

-Umuhanuzi wa none ariwe witwaga Umupfumu

-Ubuhanuzi bukaba Ubupfumu aribwo bupfumurabihe burebera ahazaza none, naho Guhanura bikaba Kuragura!

Ndabashimiye cyane comments zanyu zimfasha kumenya inzira nziza yo kubaha amateka anoze murakoze

NSHUTI GASASIRA Honoré

2 COMMENTS

  1. Ibi bintu udahaye birimo ukuli kwinshiiii…Gusa nsabye abari bunkurikira mu gutanga ibitekerezo byabo birinde gutukana ngo ni uko binyuranye n’uko bo nemera ubu

  2. Ibibintu birumvikan rwose keretse abatazi ibyo bemera ngo bashishikarire no kumenya inkomoko yabyo. kandi burya wumva ikintu neza iyo wa\menye inkomoko yacyo. komerezaho rwose

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here