Home AMAKURU ACUKUMBUYE Guverinoma yijeje ko iri kuvugutira umuti ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya Gaz

Guverinoma yijeje ko iri kuvugutira umuti ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya Gaz

Guverinoma y’u Rwanda yijeje abanyarwanda ko ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cya gaz kirimo kuvugutirwa umuti, ni nyuma y’aho bamwe mu bayikoresha basabye ko ibiciro bigabanywa.

Hashize iminsi ine, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente abwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu minsi 10, iki kibazo cy’ibiciro bya Gaz kizaba cyabonewe igisubizo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego ngenzuramikorere RURA, Dr. Ernest Nsabimana avuga ko i Rusororo mu karere ka Gasabo hatangiye gutunganywa ahantu hazubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibiro bya gaz biri hatati ya Miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y’amezi 2 na 3.

Abagize ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko biteguye kwigomwa kugira ngo abaguzi ba Gaz biyongere kuko ari naho bungukira.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo mu kwezi gushize yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu wagabanutse bitewe n’igabanuka ry’umuvuduko mu izamuka ry’ibiciro ry’ibicanwa bikomeye nk’amakara n’inkwi, wageze kuri 3.8% mu mwaka wa 2020/21 uvuye kuri 6% mu mwaka wa 2019/20

Ibi bikaba byaratewe n’uko ibiciro by’ibicanwa bikomeye byari hejuru cyane mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2020 biturutse ku ngaruka za COVID-19.

Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy’amezi 4 kugeza kuri 6.

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here