Ku kirometero cya 146, muri Tour de France none, habereye impanuka ikomeye yaviriyemo ukomoka muri Africa y’epfo Louis Maintjes guhita ava mu mukino.
Tour de France yakinwaga agace kayo ka 14, hakinwa Ibirometero 152 kuva ahitwa Anemmase yerekeza ahitwa Morzine Pores du Soleil, umunyafrika y’epfo Maintjes ukinira ikipe ya Intermarché-Circus-Wanty kuvunika igufa ry’urutugu bimuviramo guhita ava muri iri siganwa.
Pedrero Antonio umunyaespanye ukinira ikipe ya Movistar Team nawe ntiyabashije gukomeza muri iri siganwa nyuma y’iyi mpanuka nubwo hatatangajwe niba hari imvune ikomeye yagiriye muri iyi mpanuka.
Urutonde rw’abakinnyi bakurikira Maxim van Gils, Adrien Petit, Daniel Martínez, Wilco Kelderman, Clément Berthet, Esteban Chaves, Bryan Coquard, Omar Fraile, Ion Izaguirre, Ben O’Connor, Patrick Konrad, Anthony Turgis, Chris Juul-Jensen na Vegard Stake Laengen bakomeje isiganwa buzuye imisari batewe no kwikubita muri kaburimbo.
Mbere y’aka gace Jonas Vingegaard niwe iyoboye abandi akurikiwe na Tadej Pogacar arusha amasegonda 9.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney