Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hagaragajwe amafoto y'iyicarubozo riri gukorerwa abakiristu-Amafoto.

Hagaragajwe amafoto y'iyicarubozo riri gukorerwa abakiristu-Amafoto.

Umutwe wa ISIS ukomeje gukataza ibikorwa bibi kandi by’iterabwoba mu burasirazuba bwo hagati.

Bicwaga urw'agashinyaguro
Bicwaga urw’agashinyaguro

Kuri uyu wa kabiri ababyeyi babonye amashusho y’abana babo bafatwa ku ngufu ndetse abandi bicwa  .
Mu masaha make yashize nibwo umwunganizi ku mategeko w’umuryango w’ikiremwamuntu yahamije ibyo bikorwa mu nama yabereye ku cyocaro cy’uyu muryango giherereye mu  mujyi wa NewYork ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko bagomba gufasha abo bantu uko bishoboka kose kuko ngo bibabaje cyane.
Ababyeyi n'abana babuze ababo barahangayitse cyane
Ababyeyi n’abana babuze ababo barahangayitse cyane

Nkukodukesha ikinyamakuru ChristianToday.com abivuga,aya mashusho yagaragaye ku karubanda kuri uyu wa kabiri mu masaha y’igicamunsi.
Ababyeyi n'abana babuze ababo barahangayitse cyane
Ababyeyi n’abana babuze ababo barahangayitse cyane

Isaac yamaranye umwanya utari muto na bamwe bagiye bagirirwa nabi n’uriya mutwe,we n’itsinda rye  bagiye mu gihugu cya Iraq ku musozi muremure witwa Sinjar uherereye nko mu kirometero uvuye ku cyicaro cy’umutwe wa Isis ari nabwo barebaga izo nzirakarengane uko ziri kurenganwa  .
Mu magambo ye Isaac “Nahagaze kumusozi ndi kumwe n’itsinda ryanjye dukorana akazi,ari nabwo twahasangaga abana ndetse n’ababyeyi nabo bari kureba uko abana babo ndetse  n’ababyeyi babo bari gufatwa ku ngufu,bagenda babatoranya nk’ibicuruzwa bareba amasugi,abeza kurusha abandi mbese bakabakorera iby’agashinyaguro.Byari iby’akababaro kenshi cyane .Gusa kubera agahinda kenshi hari benshi bagiye biyahura tubareba kubera kuribwa n’amagara“
Uyu mubyeyi kandi yakomeje atabaza amahanga ngo aze agire icyo yakora kuri abo bari ndetse n’abategarugori kuko ngo bamerewe nabi cyane.
Mu magambo ye atabaza Isaac yagize ati”Ababyeyi babo ni nkatwe,ni ababyeyi,ni abapapa ntabwo ari ingwizamurongo.ndababwira ukuri ko bababaye bitavugwa .buri wese  yumva hari icyo yakora nagikore.
Umwotsi wazamukaga
Umwotsi wazamukaga

Twabibutsa ko benshi mu bafashwe n’uyu mutwe ari abakiristu,bamwe bagasabwa kujya mu idini rya Islam bakanga bakicwa cyangwa bagakorerwa ibya mfura mbi.
By : Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here