Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hari ibikibangamira uburenganzira bwa muntu bikwiye gukemurwa

Hari ibikibangamira uburenganzira bwa muntu bikwiye gukemurwa

U Rwanda rwifatanije n’abatuye isi kwizihiza ku nshuro ya 76 umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu binahuzwa no kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rushyizeho komisiyo y’Igihugu  y’uburenganzira bwa muntu.

Abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga wo kurengera uburenganzira bwa muntu, bagaragaza ko hari ibikibangamira ubu burenganzira  bikwiye gukemurwa mu buryo bwihuse, harimo nko kwihutisha imanza, gusinya amasezerano arengera abakozi bo mu rugo, guha ubutabera abana baterwa inda , nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa kabiri taliki 10 Ukuboza 2024

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko komisiyo  y’uburenganzira bwa muntu ikwiye gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera

Ati”  Ahantu hambere hakwiye gushyirwamo imbaraga hari amategeko amwe n’amwe Igihugu  kitarashyiraho umukono mu mategeko mpuzamahanga, harimo nk’amasezerano mpuzamahanga arengera abakozi bo mu rugo, kandi turacyabona ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri urwo rwego rw’abakozi bakora imirimo yo mu rugo,komisiyo ikwiye gushyiramo ingufu kugira ngo ayo masezerano asinywe n’igihugu gishyireho amategeko imbere mu gihugu arengera icyo cyiciro”.

Murwanashyaka avuga ko hari ibintu byinshi bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Me Kayirangwa Marie Grace umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko avuga ko hari gahunda zashyizweho zo kunganira abadafite ubushobozi.

Ati” Hari gahunda zitandukanye zashyizweho zo kunganira abadafite ubushobozi harebwa ubushobozi bw’abadashobora kwirihira abunganizi mu mategeko ariko hitaweho na ba bandi bakenewe kwitabwaho by’umwihariko”.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yagarutse kuri raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zikunze kugaragaza ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu avuga ko atarizo bagenderaho gusa nabo bajyayo kwirebera uko bimeze.

Ati” Ntabwo nshidikanya ku biva mu miryango mpuzamahanga iba hanze, ariko twe turi mu Rwanda mu nshingano dufite ni ukureba ko ubwo burenganzira bwubahirizwa rero ntitugendera kuri raporo zabo gusa, natwe twikorera iperereza ryacu tukareba ese niko bimeze, aho dusanze umuturage yararenganye, icyo komisiyo ishinzwe ni ugukora ubuvugizi ku rwego rwa Leta rwagombaga kubahiriza bwa burenganzira”.

Providence agaragaza ko nubwo hari ibyo komisiyo yakemuye byinshi ariko hakiri imbogamizi bagihura nazo harimo n’amikoro make.

Ati” Amikoro make  aracyari imbogamizi, komisiyo ifite inshingano zo kugenzura uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ahafungiye abantu haba mu magereza, muri kasho, na taranzite senta komisiyo yakabaye ijyayo inshuro nyinshi zishoboka, kubera ko dufite inshingano zo gukumira iyica rubozo n’ibindi bihano bibangamira uburenganzira bwa muntu, ariko uko imyaka yiyongera ingengo y’imari niko yiyongera ariko ntituragera ku rwego rwo gukora rya genzura rihoraho, tujyayo nka 2 mu mwaka twagombye gukora nibura buri gihembwe tukajya aho hafungiye abantu”.

Umuhuzabikorwa w’amashami  y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo avuga ko ibihigu byose bifite inshingano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ariyo mpamvu umuryango mpuzamahanga washyizeho inzego zishinzwe gukebura buri wese wabirengaho.

Ati” Dufite inkiko mpuzamahanga mpanabyaha byibasira inyoko muntu ucitse rumwe urundi rwa gufata kandi ni inshingano z’ibihugu binyamuryango kuburanisha ukekwaho ibyaha, si ikibazo cya roni ni inshingano y’abatuye isi yose kuko Roni nta na polisi bayo bwite igira, ariko kuko ari amasezerano ibihugu byose byumvikanyeho ibihugu byose bigomba kubikora, iyo bidakozwe none ejo birakorwa”.

Ozonnia Ojielo Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho mu mwaka 1999 naho amahame remezo agenga komisiyo yashyizweho 1993.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

NO COMMENTS