Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hari Impapuro zagaragaye zerekana bidasubirwaho ko Michael Jackson yishwe.

Hari Impapuro zagaragaye zerekana bidasubirwaho ko Michael Jackson yishwe.

Hagaragajwe Impapuro zanditswe na Michael Jackson mu minsi ye ya nyuma zerekana ko  uyu mugabo w’ikirangirire mu muzika ,yapfuye yishwe.
Anquille Sous Roche 
Nkuko bitangazwa n, impapuro Michael Jackson yanditse zigenewe inshuti ye y’umudage w’umunyemari Michael Jacobshagen,nyuma yo gusuzumwa zikerekana ko ari iz’ukuri ku kigero cy’ijana kw’ijana; zagaragaje ko Michael Jackson wishwe umwami w’injyana ya “Pop”, yapfuye yishwe.
Nkuko uyu Jacobshagen abivuga , uyu mugabo ngo yiteguye no kugira ibyo atangaza , birimo uko Michael yari amaze iminsi amutelefona amubwira ko agiye kwicwa ,n’icyo yitaga “systeme”, ubwo ngo yavugaga Illuminati
Michael Jackson , ibyumweru bike mbere y’uko apfa yanditse agira ati:Barimo kugerageza kunyica” Mu zindi mpapuro haraho avuga ko afite ubwoba ku bw’ubuzima bwe, ahandi akagira ati” Barashaka kunyica  bampora ‘catalogue yanjye’”, ubwo yavugaga…Igitabo gikubiyemo indirimbo ze.
Hari andi mabaruwa yabonetse ariko batashoboye kumenya uwo Michael yandikiraga, ariko byaje  kugaragara ko yavugaga  uwari ushinzwe gutegura igitaramo yateguraga gukorera mu mugi w’I Londres mu Bwongereza. Muri iyo baruwa yanditse agira ati:” AEG anshyizeho igitutu gikabije, ndumva nshishwa, mfite ubwoba ku bw’ubuzima bwanjye. Ejo uzahamagare Joseph”Uyu Joseph yavugaga ngo ni se Joe Jackson.
Umukobwa wa Michael Jackson , Paris w’imyaka 18, nawe yatangarije ikinyamakuru, Rolling Stone, ko se yari azi ko hari “agatsiko karusha ububasha Leta” kateguraga kumwica.
Paris arakomeza agatunga urutoki itsinda rya Illuminati ahamya ko ari ryo ryisha Michael, agira ati “ Ni ibyigaragaza, nibo bamwishe, kandi n’abafana ba Papa bose bazi ko ,Illuminati ariyo yamwishe.”Paris asoza agira ati: “Ibindi byose byavuzwe ni amahomvu”
Paris ashinja umuganga wa Michael, Conrad Murray; urupfu rwa se, ariko akavuga ko we yari igikoresho cy’aba Illuminati  . Tuributsa ko uwo muganga yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 cyo kuba yarishe “atabigambiriye”
Ngayo nguko.
 
Adolphe MITALI.                         

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here