Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ikoranabuhanga mu kwihutisha Iterambere n’igihe ngarukamwaka kihariye kigamije kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu ngeri zose z’imirimo mu Rwanda ndetse no gukora ubukangurambaga ku gukoresha no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, hagamije kwihutisha iterambere kuri bose mu Rwanda.
Estelle Indriets umukozi ushinzwe ubufatanye mu Irembo avuga ko ubwo batangizaga ubukangurambaga bwa Byikorere umubare w’abisabira serivise wazamutse kandi bazakomeza ku buryo ntawe usigaye
Ati” Iyo umwigishije uburyo akoresha telefone ye akajya kuvuza umwana we, nta kabuza bihindura ubuzima. Twabonye impinduka zikomeye akaba ari nayo mpamvu tuzakomeza tukagera kuri buri wese ku buryo ntawe uzasigara”.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda ICT Chamber Alex Ntale avuga ko iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere hazamurikwa ibyagezweho n’abikorera bo mu gice k’ikoranabuhanga ndetse no gusobanura icyerekezo cya NST2
Ati” Iki cyumweru kigamije kumurika ibyagezweho cyane cyane n’abikorera bo mu gisate cy’ikoranabuhanga ndetse n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye baba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’ abafatanyabikorwa, natwe nk’urugaga rw’abikorera mw’ikoranabuhanga tugaragariza abanyamuryango bacu tubashimira ibyo bagezeho muri NST1 ariko tunasobanura amahirwe ari muri NST2 n’uko abanyamuryango abafatanyabikorwa, abikorera dufatanyije akazi twateza imbere ibikorwa byose n’ingamba za NST2 “.
Esther Kunda Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) avuga ko hari gahunda yo kuzamura ikigero cy’ubumenyi mw’ikoranabuhanga.
Ati” Mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoranabuhanga twabonye b’ambasaderi mw’ikoranabuhanga kandi turifuza gukomeza kubongera tunakomeza gukorana n’andi mahuriro kugira ngo tube benshi”
Ni icyumweru cyatangiye none taliki 12 ukuboza kikazagera taliki 18 Ukuboza 2024 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti” Gufatanya kubaka ubukungu burambye bushingiye kw’ikoranabuhanga” ibikorwa biteganijwe bikazabera mu turere twa Rubavu, Rusizi, Muhanga, Nyagatare.
Mukanyandwi Marie Louise