Home AMAKURU ACUKUMBUYE Huye: Abafite ubumuga barasaba ko bahabwa akazi bashoboye aho kukabaha nk’impuhwe...

Huye: Abafite ubumuga barasaba ko bahabwa akazi bashoboye aho kukabaha nk’impuhwe bagiriwe

Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutabona ,barasaba ko batajya bahabwa akazi nk’impuhwe ahubwo bareberwa mu ndorerwamo y’icyo bashoboye

Ni kenshi cyane Leta y’u Rwanda yakunze gushyiraho ingamba zikuraho inzitizi ziheza abafite ubumuga ariko ugasanga hari abanga kubaha akazi babarebeye mu ntege nke nyamara bo bahamya ko bifitemo ubushobozi mu gihe bahawe akazi nk’abandi.

Bakagarahaza ko ubumuga bafite hari abakibubona nk’imbogamizi hamwe na hamwe muhatangirwa imirimo ku bafite ubumuga  bakumva ko kubaha akazi ari impuhwe babagiriye kandi nabo bakora bagatanga umusaruro nk’uwabandi bose.

Abafite ubumuga bavuga ko iyo bahawe akazi bashoboye batanga umusaruro mwiza.

Uwamaliya Josephine umubyeyi wari waturutse mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Save yavuze ko afite umwana wafashijwe n’ikigo Centre des jeunes sourds Muets (CJSM)kwiga imyuga ariko akaba atarabona akazi.

Yagize ati”Mfite umwana nazanye kwiga hano muri CJSM afite imyaka irindwi ,bamwigisha imyuga araharangiriza,ariko na nubu ntarabona akazi ,nkaba nasabaga Leta nk’umubyeyi wacu gufasha abana bafite ubumuga bakajya babona akazi kuko nabo bashoboye.”

Niyo Bosco umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona agaragaza ko hakiri imbogamizi mu mitangire y’akazi ku bafite ubumuga ariko zikwiye gukemuka.

Ati” Nk’imbogamizi mbona zigihari bamwe mubaguha akazi bakubonyemo iyo mpano bumva ko hari icyo wabamarira bakabifata nkaho ari impuhwe bakugiriye, nti barebera mu ndorerwamo y’icyo ushoboye, batekereza ko hari izindi mbaraga bari kuguha kuko ufite ubumuga bwo kutabona no kutavuga, ntibarebe ko bimwe bagukeneyeho uri kubibaha ahubwo bakabishyira muko umeze kandi ntibisobanuye ko udashoboye”.

Mery Maina umuyobozi mu mushinga HANGA AKAZI (HA), uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), avuga ko Ibi bibazo byose  bigaragazwa n’abize ndetse n’ababyeyi barereye mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kiri i Ngoma, ari byo byatumye hajyaho gahunda y’ubukangurambaga.

Ati: “Ibibazo twumvise bitangazwa n’ababyeyi ndetse n’abize muri iri shuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni byo byatumye HANGA AKAZI ishyiraho ubukangurambaga bwo gushishikariza abikorera ndetse n’abandi bafite akazi kujya batanga akazi no ku bafite ubumuga, ko nabo iyo bakagezemo bagakora neza kandi twizeye ko bizakunda kuko turi kubukora dufatanyije n’imiryango itandukanye irimo n’iyabafite ubumuga.”

Umuyobozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere Huye, Kayitare Constantin avuga ko   ibikorwa biganisha ubuzima budaheza uwo ari we wese(inclusiveness) bikwiye kuba ari ikintu cyangombwa mu nzego zose z’ubuzima, asaba abantu kutabiharira Leta gusa ahubwo bakanabyinjiza mu ngo iwabo.

Ati “Gushyiraho uburyo bw’imibireho n’imikorere budaheza ni ngombwa hose, gusa haracyagaragara imbogamizi  ahanini zishingiye ku kutisanga ku isoko ry’umurimo kw’abafite ubumuga, aho bamwe mu bakoresha batarumva neza ubushobozi bwabo mu kwitangira umurimo kandi bakawukora neza, aho n’uwemeye kumukoresha, abikora yumva ari ku bw’impuhwe aho kureba imbaraga ze n’umusaruro atanga”.

Murwanashyaka Theophile Umuyobozi mu ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) avuga ko hari abakoresha bakigira impungenge zo gukoresha abafite ubumuga kuko hari igihe bibasaba kuzana ibikoresho bishya mu kazi.

Imiryango itandukanye ihamya ko iki ari ikibazo cya buri muntu wese.

Ati” Hari n’abakoresha bagira impungenge zo gukoresha abafite ubumuga kuko rimwe na rimwe bibasaba kuzanamo ibindi bikoresho batari basanganywe nabyo bikaba indi mpamvu ikumira abafite ubumuga mu kazi, ariko dukomeje ubuvugizi muri Leta ngo ibe yagabanya umusoro kw’ibyo bikoresho byakenerwa mu bigo ngo bifashe abafite ubumuga koroherwa mu kazi”.

Raporo y’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 rigaragaza ko ubumuga bwo kutabona aribwo  bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 hagakurikiraho ubw’ingingo bufitwe n’abangana na 122.999; abatumva ni 66.272; abafite ubumuga bukabije 8.159 naho abafite ubumuga bw’uruhu ari 1.864.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS