Home AMAKURU ACUKUMBUYE Huye: Bahangayikishijwe n’indwara bandurira mu masaro adafite ubuziranenge.

Huye: Bahangayikishijwe n’indwara bandurira mu masaro adafite ubuziranenge.

Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko inzu zita ku bwiza ( saloon) zigomba kugenzurwa kugira ngo hirindwe ingaruka ku bantu.

Mu Karere ka Huye ni hamwe mu gihugu hose haboneka amazu atunganirizwamo ubwiza ku bagore n’abagabo agera kuri abiri yujuje ubuziranenge(Salon) yanahawe icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RSB.

Ariko n’ubwo ayo mazu ahari, hari n’andi agikora kuburyo butizewe n’abayagana kuko bagaragaza ingaruka z’uruhu bakuye muri ayo mazu bajya kwiyogosheshereza mo bityo bagashimangira ko yaba atujuje ubuziranenge, kuko hari ahatera imiburu mu bwanwa, ibihushi , ndetse n’utubyimba mu irugu.

Mbarubukeye Cléophas ni umwe mubakuye uburwayi mu masaro bwanze gukira kugeza na nubu.

Yagize ati” Kubera amasaro tujyamo hirya no hino atujuje ubuziranenge, niho turi gukura ubu burwayi, haba uduheri tuza mu bwanwa, cyangwa se utuntu tw’utubyimba tuza mw’irugu. Nagiye kwiyogoshesha ahantu ntari menyereye, baranyogosha barakuba cyane, nyuma y’icyumweru mbona uduheri mu irugu ngira ngo ni ibisanzwe, ngura imiti yo gusigaho biranga, njya kwa muganga biranga, nkabona hakwiye gukumira amasaro atujuje ubuziranenge kugirango izi ndwara zitazakomeza gukwirakwizwa”

Avuga ko aho bamwogoshe batari bujuje ubuziranenge, ariyo mpamvu bamuteye ubwo burwayi

Rukundo Sankara ni ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imwe mu nzu zitunganya ubwiza bw’abagore ndetse n’abagabo mu Karere ka Huye avuga ko kugira ubuziranenge binajyana na serivise utanga.

Undi yagize ati” Kuba salo ifite ubuziranenge nabyo byatuma tuyigana. Kuko ntiwajya aho batujuje ubuziranenge ureba aho babwujuje, kuko iyo bujuje ubuziranenge baba bafite n’ibikoresho byiza byizewe. Izitujuje ubuziranenge ushobora kuzijyamo zikagutera indwara y’uruhu bikazakuviramo no kuyivuza”.

Uyu umwe mu bakora bafite icyangombwa cy’uko bujuje ubuziranenge, yavuze uko abantu bashobora guhabwa iki cyangombwa.

Yagize ati” Uburyo twabonyemo ikirango cy’uko twujuje ubuziranenge, twagiye twegera inzego zibishinzwe ngo tubashe kubona ibyangombwa, rero hari itandukaniro ry’ufite iki kirango, kuko bisobanura ko ibyo urimo ubizi, kandi wujuje ibisabwa kugirango ubashe gutanga izi serivise”

Kamana Andre Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, avugako hakomeje ubungenzuzi kuri izi nzu zitanga ubwiza.

Yagize ati” Saro ziragenzurwa kuko zitunganya umubiri w’abantu iyo batwogosha, cyangwa bakorera isuku abadamu niyo mpamvu tubigenzura kugira ngo dutange serivise inoze kandi itagira ingaruka kuri buri wese”.

Kwizerwa Simeo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi mu kigo k’Igihugu gitsura ubuziranenge RSB avuga ko ahatangirwa serivise hagomba kuba hujuje ubuziranenge.

Yagize ati” Umuntu wese utanga serivise akwiye kwitondera cyane ibishingirwaho mugutanga serivise kugirango iyo serivise atanga itamugiraho ingaruka”.

Mu mwaka wa 2018 ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RSB gikoranye n’urugaga rw’abikorera PSF hatangijwe gahunda yo kugirango hatunganywe serivise zo kunoza uburanga habaho kubanza gushyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge, hanakorwa ubukangurambaga ndetse hanahugurwa abatanga serivise mu masaro.

Kubijyanye n’ibisabwa, ndetse na gahunda ya zamukana ubuziranenge mu rwego rwo gukomeza gushyiraho uburyo bwimbitse bwo kumenya ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, nubwo ari Saro 2 zahawe ibyo byangombwa, ariko ni urugendo rugihari ngo n’izindi zibone ibyangombwa by’ubuziranenge.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here