Home Uncategorized IBARWA IFUNGUYE KURI MINISTRI W’UBUREZI

IBARWA IFUNGUYE KURI MINISTRI W’UBUREZI

Mushakire CHRISTIAN UNIVERSITY OF RWANDA Intwari yo kuyizura

Nyakubahwa Ministri w’uburezi, mbandikiye iyi baruwa ifunguye nk’umusesenguzi, umaze igihe areba ibibera mu mashuri makuru atandukanye, cyane cyane nkibanda kuri iyi kaminuza ya CHUR ngendeye ku ibaruwa mwari mwabandikiye

Iyi kaminuza yigenga imaze igihe ivugwaho imiyoborere idashyitse kuko abakozi badahembwa ndetse ikaba igeze aho idashobora kwivana mu nyenga y’imyenda yahererekanyije mu bukode bw’amazu ikoreramo, mu misoro ya Leta n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Iki kibazo Nyakubahwa Ministri w’uburezi mwarakimenye musanga giteye impungenge bituma ndetse mu kwezi kwa 25/07/2019 mwandikira ubuyobozi bwa Christian University of Rwanda mubusaba gukosora ayo makosa yose mu gihe kitarenze amezi atatu.

Uko kwinjira mu kibazo cy’iyo Kaminuza mwakoze byari byahaye abakozi n’abanyeshuri icyizere ko ibibazo bigiye kubonerwa ibisubizo. Perezida w’iyo Kaminuza we yumvise ko na duke yajyaga ahereza abakozi noneho abonye icyuho cyiza cyo gukomeza akanyereza (pardon ntawunyereza mu bye) amafaranga make aboneka ya minervals z’abanyeshuri mu yindi mishinga ye nkuko yarasanzwe abigenza. Mbere yuko mumwandikira, yaramaze kwagura Motels ye yo ku kiyaga cya Ruhondo iteganye na central y’amashanyarazi ya Ntaruka.  Nyuma yaho yatunganije kubw’amasuku n’imirimbo i Hoteli ye iri mu mugi wa Musanze iherutse guhabwa isoko n’ikigo cya Leta kuri milioni 5.

Mwamusabye gutunganya ikibazo cy’imyenda y’abakozi, yabarishye umushahara w’ukwezi kumwe bakoreye naho ibirarane biracyakura buri kwezi kuko n’uduce yanyuzagamo akabaha ntibongeye kutubona.

Mwamusabye ubwe kuva ku buyobozi bwa Kaminuza akaguma mu bagenerwa imigabane,ibi ntacyo yabikozeho. Akaba anategereje ko ari mwe muzamwereka uzamusimbura mumaze no kumukemurira ibibazo byose by’imyenda yirengagije nawe atariwe.

Mwamusabye kugorora ireme ry’uburezi, nyamara abanyeshuri barushijeho kwiheba abarangiza bandikaga memoires baradohoka ngo ntacyo bizabagezaho barariwe bibarangiriyeho imyaka bize ibaye imfabusa. Hari abarimu batari bake bigishije batanga n’ibizamini baranabikosora ariko banze gutanga amanota badahawe imishahara yabo yose. Abagiye kurega k’umugenzuzi w’akazi bamwe barishywe imishahara yabo, abandi barimo abari ba VC na DVC bakomeje inzira y’urukiko kuko CHUR itari kubona akayabo k’amafranga ibishyura. Ubundi CHUR yakoreshaga abanyeshuri mu kuzana abandi banyeshuri babahaye agahimbazamusyi. Babonye ko abanyeshuri bahindutse babona ko bariwe, babaminjiriyemo ikinyoma ko mu kwa gatatu hazaba graduation. Graduation se izaba gute muri Kaminuza itarigeze ibona uruhushya rwa burundu? Graduation se izaba gute abanyeshuri benshi badafite amanota yabo abarimu banze gutanga, CHUR se izahimba ayo manota ?

Iyi Kaminuza yaguye abayobozi bayo babirora ariko babura ubutwari bwo kuyihagarika kare. Dore amakosa yabaye :

  • Inyigo y’iyi Kaminuza yari ishingiye ku mugi wa Karongi, umushinga ukorerwa mu mugi wa Kigali
  • Uwayishinze yibeshye ibihe atekereza ko abanyeshuri bazahita binjira agakoresha amafranga batanga atiriwe ashyiramo kapitali ye. Bivuga ngo ni Kaminuza yatangiye itagira fonds de roulement (work capital) cyangwa amafranga bwite yo gukoresha. Niho imyenda ya Banki yatangiriye
  • Nyiri Kaminuza yatangiye yireba we gusa yanga kwifatanya n’abandi.
  • Bimugoye yashatse noneho abo bafatanya baramwangira kuko nta cyizere bamufitiye. Ntibabona ko hari n’abashaka kwiga batazongera kwizera services z’iyi Kaminuza.
  • Ubwirasi no kwiyemera no gusuzugura abakozi uretse abambari be nabo batazi uwo basingiza abashukisha udufaranga bo bahabwa buri kwezi. Umubwiye ikibazo ahita amuhindura umwanzi we.
  • Hahimbwe n’ikinyoma ko amafranga yabuze kubera abanyeshuri batishyuye. Ubusanzwe nta munyeshuri wicara mu kizamini atarishyuye. Ariko ntihabuze ababaciye mu rihumye ntibishyure. Ijanisha ryabo ariko sicyo kibazo cya CHUR.
  • Guhagarika Kaminuza ababyeyi n’abanyeshuri barayiyobotse bayizeye ntibyari kuborohera kuko abanyeshuri ni abana b’iguhugu. Ntiyabahagarika kwiga atabahaye ubundi buryo bwo gukomeza. Leta niyo yonyine yabishobora. Kuki Umuyobozi w’iyi Kaminuza atabibonye kare ngo yishyire mu maboko ya Leta ayitakambire imufatire abanyeshuri muri Kaminuza zayo?

Mwebwe nyakubahwa Ministiri, ko mwari mwahaye amezi atatu ubuyobozi bwa CHUR ngo bukemure ibibazo igihe kikaba cyararangiye hakarinda no gutangizwa undi mwaka mushya w’amashuri mwebwe ubwanyu mutagaragaje icyo mwashatse kuri CHUR mubaha integuza y’amezi atatu?

 

Ubumwe.com nyuma yo kubona iyi baruwa yandikiwe Ministri w’uburezi twifuje kwegera umuyobozi w’iyi kamunuza  Petero Damiyani HABUMUREMYI kugira ngo twumve icyo avuga kuri ibi. Yaduhaye ubusobanuro burambuye turikubategurira tukazabagezaho mu minsi ya vuba.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here