Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibi bintu byarinda amaso yawe indwara za hato na hato

Ibi bintu byarinda amaso yawe indwara za hato na hato

Indwara z’amaso ziri mu zihangayikishije isi kuko abantu batari bakeya bamaze kuyandura. Ubu burwayi bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo nko guhora ku mashini na telephone, urumuri rw’inshi n’izindi zitandukanye. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibyo wakora kugira ngo ubashe kwirinda indwara zifata amaso kugira ngo hato utazisanga mu gatebo kamwe n’abamaze kuyarwara.

Aha twaguteguriye bimwe mu byo ugomba gukora kugira ngo usigasire ubuzima burambye bw’amaso yawe.

  1. Irinde kubyiringira kenshi amaso yawe

Kwirinda kubyiringira amaso no kwirinda gufatafata ku myanya yegereye amaso ikoresheje ibiganza byanduye ni bumwe mu buryo bwayafasha guhorana ubuzima bwiza. Ibiganza byacu bikunda guhura n’imyanda n’udukoko dutandukanye. Ni yo mpamvu iyo ubyiringiye amaso kenshi ushobora gutuma udukoko twinjira mu maso bikaba byakongerera amahirwe yo kuyarwara.

  1. Rinda amaso yawe izuba

Irinde kwerekeza  yawe mu rumuri no mu mirasire y’izuba. In byangiza amaso cyane bikanagavanya ubushobozi bwayo bwo kureba. Izuba rishobora gutwika na ibice by’imbere by’ijisho. Ibyo mbombi bishobora kugenda byica ijisho kugera ubwo ritabasha kureba.

  1. Irinde itabi

Ubusanzwe nta kiza kizanwa no kunywa itabi. Itabi rigira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu. Uretse kuba ryagutera kurwara kanseri, itabi ryangiza imboni y’ijisho rikaba ryanaritera guhuma burundu. Kunywa itabi kandi byangiza udutsi tw’amaso tujya mu bwonko.

  1. Ruhura amaso

Nyuma y’igihe kirekire ureba, ha umwanya amaso aruhuke. Abantu bakorana na za mudasobwa, telefoni, n’ibindi nkabyo bagomba kuruhura amaso yabo akaruhuka urwo rumuri ruba ruturuka muri ibyo byuma. Nanone nibyiza kwirinda kumara  umwanya udahumbya kuko bituma amaso areba neza kandi bikayarinda kugira imyanda yinjiramo uko yiboneye

  1. Sura umuganga w’amaso kenshi

Nk’uko tugera igihe tukajya gukora isuzuma ryaguye ry’umubiri wacu, ni na ko tugomba kubikorera amaso yacu. Ibi birinda kumarana uburwayi igihe kirekire utarabumenya kandi bigatuma umuntu akomeza kwitwararika kugira ngo hatagira icyanduza amaso ye.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here