Home AMAKURU ACUKUMBUYE IBICIRO MU MASHURI YA LETA BYAFATIWE UMWANZURO

IBICIRO MU MASHURI YA LETA BYAFATIWE UMWANZURO

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugena ibiciro ntarengwa by’amafaranga y’ishuri atangwa, kuva mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisunbuye yaba aya leta cyangwa se andi yose aterwa inkunga na leta.

Ni nyuma yuko amashuri ubundi yajyaga yishyiriraho ibiciro byayo ugasanga bibangamiye ababyeyi bamwe na bamwe mu kwishyurira abana. Ibi bishingiye ku itegeko No 010/2021 ryo kuwa 16 Gashyantare 2021.

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamaliya mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nzeli 2022, yasobanuye ko mu mashuri yisumbuye nta kigo na kimwe cya leta cyangwa igifashwa na leta cyemerewe kurenza amafranga 85.000 frw ya minerivale ku biga baba mu kigo, ndetse na 1.9500 frw ku biga bataba mu kigo.

Ministri w’uburezi ari mu kiganiro n’abanyamakuru

Naho ku mashuri abanza n’ay’inshuke, nta mafranga y’ishuri agomba gutangwa, kandi amafranga yo gufatira ifunguro ku ishuri akaba 975 frw, hanyuma ibindi ikigo wenda cyakenera ariko nabwo kibanje kubiganiraho n’ababyeyi bakirereramo, ibyakongerwaho ibyo aribyo byose bikaba bitagomba kurenga ibihumbi birindwi (7000) frw.

Ibi minisitiri yabivuze mu rwego rwo gukumira ibigo bimwe na bimwe bizamura amafranga yishuri uko bishatse. Tubibutse ko umwaka w’amashuri 2022/2023 uzatangira ku ya 26 Nzeli 2002 ukarangira kuya 14 Nyakanga 2023,kandi akaba ari nabwo iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa, uretse gusa ibwirizwa rijyanye n’umwambaro w’ishuri aho rizatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri 2023/2024.


Minisiteri y’uburezi ikomeza ivuga ko ikigo kizahura n’imbogamizi mu iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza, ibyo bibazo bizajya bisuzumwa kandi byemezwe na Minisiteri y’uburezi imaze kugirana inama n’ababyeyi barerera kuri icyo kigo ikumva ubusabe bwabo.

Titi Leopold

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here