Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibihanga, kwambara amadarubindi, bimwe mu bituma umumotari abengwa

Ibihanga, kwambara amadarubindi, bimwe mu bituma umumotari abengwa

Moto ni kimwe mu binyabiziga byitabazwa n’abantu benshi batandukanye, ariko burya ngo bafite ibintu bitanduka bareba mbere yo kumutega.

Abantu batandukanye burya ngo iyo bahagaze ku muhanda batega moto, ngo ntabwo bapfa gufata ubonetse wese ahubwo buriwese aba afite amahame agenderaho kugira ngo ahitemo umu motari umutwara.

Umunyamakuru w’Ubumwe.com yaganiriye n’abagenzi batandukanye bamubwira ibyo bagenderaho iyo bagiye guhitamo moto imutwara. Dore bimwe mu bisubizo bamuhaye:

Njyewe icyambere ndeba ni plaque (ikirango) ya moto, kuko itari RD  ntabwo nyitega njyewe. Ni gute se natega Moto ishaje kandi mu muhanda huzuye moto nzima!” Uyu ni Munganyinka utuye Kinyinya.

Njyewe ikintu cyambere ndeba ni umumotari w’igisore, kuko uwo iyo antwara numva nkomeye, ikindi kandi agiye nko kugwa ariramira kuko aba afite ibibaraga. Naho se akamotari katanagera kuri moto neza ubwo kagenda nako gahuhwa n’umuyaga kakwiramira gate bibaye ngombwa!” Uyu ni Uwimana twasanze ategereje Moto ku muhanda Sonatubes ajya mu mujyi.

Denyse wari uteze moto ku Kinamba ajya ku ishuri ULK yagize ati: “ Njyewe ubundi ndeba Moto na motari basa neza, sinshobora gutega moto cyangwa motari usa nabi rwose. Ubwo niyo nagutega narinkwibeshyeho ndagerageza nkakubwira amafaranga makeya kuburyo bidahura ukigendera”

Murenzi wari uteze moto ava Kanombe ajya ahitwa Godiyari( Good year) yagize ati” Njyewe iyo ndigutega moto, ndeba umuntu ukuzemo. Udashaje ariko atari n’utu dusoresore dutwara moto nkaho tuyibye.”

Didier wari uteze moto ava Rwandex ajya Nyamirambo yagize ati: “ Gutega moto kwanjye biterwa na gahunda nfite. Iyo ndikwihuta ncunga moto nshyashya, kandi itwarwa n’umuntu ukiri moto, iyo ndikwigendera bisanzwe ari kumanywa ntakinyihutisha, ntega umuntu ukuze. Ariko ninjoro ntabwo ntega abasaza kuko baba bananiwe basinzira.”

Marie wari uteze Moto ava Kimironko ataha Kicukiro yagize ati: “ Sinshobora gutega umu motari wambaye lunette( Amadarubindi) Cyangwa wakutse amenyo!Ubwose ni gute umuntu utabona neza yanyobora koko? Ubwose yaba yaratewe ibihanga n’iki kitari impanuka? Reka reka sinamutega rwose”

Emmanuel wari uteze moto ava mu mujyi kwa Rubangura ajya Remera yagize ati: “ Njyewe ntabwo njya ntega motari utambaye jile cyangwa casque ye idafungwa neza. Ibyo bintu mbirebaho cyane n’ubwo hari n’ibindi”

Mukamanzi utaha Kimironko we yagize ati: “ Njyewe icyo ndeba cya mbere ni isuku Motar afite, kuko naje gusanga iyo motar asa neza na Moto ye iba isa neza. Naho ubundi uzi kujyana n’umu motar utazi kwigirira isuku, umuyaga ugenda umukubita icyuka cy’umunuko kikagenda kigusanga inyuma!”

Umwana w’imyaka 11 nawe utega moto buri gitondo ajya ku ishuri twaramubajije mu magambo ye ati;” Njyewe ndeba niba asa neza anambaye jule zazindi nshashya za Airtel”

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here