Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibihugu 5 ushobora kujyamo ugahabwa ubutaka bwo guturamo cyangwa ukanahabwa inzu...

Ibihugu 5 ushobora kujyamo ugahabwa ubutaka bwo guturamo cyangwa ukanahabwa inzu yo kubamo.

Hari igihe umuntu akenera kujya mu gihugu runaka ariko akagira imbogamizi zo kubona aho aba no kubona ibimutunga. Bijya bigorana kandi kuba ahantu aho ari ho hose udafite aho utaha cyangwa ugorwa no kubona aho uhengeka umusaya. Bityo, icyo wakora cyose ufite aho utaha kandi wishimiye kiragenda kandi kikakubyarira umusaruro ushimishije.

Nguru urutonde rw’ibihugu 5 ushobora kujyamo ugahabwa ubutaka bwo guturamo cyangwa ukanahabwa inzu yo kubamo.

  1. Pitcairn

Waba warigeze urota kuba ku kirwa? Niba ari byo, hari icyizere cy’uko ushobora kugera ku nzozi zawe. Muri iki gihugu, abaturage bari kugabanuka aho hasigaye gusa abaturage 50 kuri iki kirwa. Iki kirwa cyo mu Bwongereza kirimo gutanga aho gutura. Uwahagera wese akabikurikirana yakegukana ubutaka bwo guturaho.

ikirwa cya Pitcairn
  1. Colombia

Colombia ni igihugu giherereye muri Amerika y’Epfo giteye nka Afurika y’Epfo. Iki gihugu na cyo gitanga aho kuba kuri rubanda rugufi. Ni igihugu gikennye ariko gikungahaye ku bukerarugendo ari na bwo buzamura ubukungu bwacyo.

 

  1. Afurika y’Epfo

Amerika n’Ubutaliyni bitanga amazu ku baturage ariko bikagusaba kuba ushobora kuyavugurura, Afurika y’Epfo yo igenera amazu abaturage bayo bakennye kurusha abandi. Afurika y’Epfo yiyemeje gukomeza gufasha abaturage bayo mu bintu bitandukanye birimo no guha amazu abaturage bayo bafatwa nk’ abatishoboye.

  1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mijyi nka Gary, Indiana na Detroit hari amahirwe menshi yo kubona ubutaka n’amazu. Amazu n’ubutaka bitangwa hagendewe ku bantu bujuje ibisabwa birimo kuba bagaragaza ko bafite akazi cyangwa bashobora kugira icyo bakora kandi bagacunga amafaranga neza ndetse bakaba banashobora kuvugurura ayo mazu.

Umujyi wa Idiana
  1. Ubutaliyani

Ushobora kuba ari ubwa mbere wumvise umujyi wa Gangi. Uyu mujyi uherereye mu gihugu cy’Ubutaliyani uragenda ugira abaturage bake cyane kugera ku baturage 7 000 bityo ukagira amazu menshi amara imyaka myinshi atabamo abantu. Ubutaliyani buzaguha inzu nubusezeranya kuyigumamo ukayivugurura.

Umujyi wa Gangi

Twababwira iki rero abashobora kugera muri kimwe muri ibi bihugu. Namwe abifuzaga kugera muri ibi bihugu arko mukagira impungenge z’uko mwagorwa no kubona aho muba, twizere ko inzozi zanyu zigiye kuba impamo.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here