Iki ni igice kigufi cy?ubuhamya burebure bw?umukozi w?Imana Sibomana Joseph ubarizwa mu itorero rya ADEPR-RUKIRI, akaba yarahoze ari umupadiri muri Kiriziya gaturika, aho yagikoze muri Kongo ndetse no mu Rwanda. Uyu mukozi w?Imana mu buhamya atanga avuga ko yamaze igihe cyose akora nk?umupadiri ariko abivanga no gukora ibyaha bitandukanye ariko byose akabiterwa no kuba ataranemeraga ko Imana ibaho nubwo yayitirirwaga.