Home AMAKURU ACUKUMBUYE Iburasirazuba: Abayobozi b’urubyiruko bahawe inyoroshyangendo za moto.

Iburasirazuba: Abayobozi b’urubyiruko bahawe inyoroshyangendo za moto.

Hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umuryago, urubyiruko rwahawe moto kugira ngo biborohereze mu guhangana n’ibibazo biri mu miryango.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe umuryango ushoboye kandi utekanye mu ntara y’Iburasirazuba hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umuryago, urubyiruko rukaba bamwe mubagirwaho n’ingaruka z’ibyo bibazo akaba ariyo mpamvu rwafashe iyambere muguhangana nabyo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeanette avuga ko urubyiruko rukoresheje imbaraga rufite ibibazo bibangamiye umuryango ntaho byamenera, arusaba gukoresha imbaraga kugirango ibyo bibazo bicike.

Yagize ati” Ubundi urubyiruko rufite imbaraga kuba rero tubinjiza mubikorwa byo kubaka umuryango nabo ari mubagize umuryango ari nabo benshi mu bawugize, izombaraga zabo turazikeneye, kubazana kuruhembe ni ibintu bikomeye cyane tubona ko bizatanga umusaruro,cyane cyane ko no mubayobozi dusigaye tubonamo urubyiruko twinshi”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeanette ari kumwe na Guverineri CG Emmanuel Gasana bashimira iki gikorwa.

Urubyiruko ruhagarariye urundi muri iyi ntara ruvuga ko ruzi ibibazo bibangamira umuryango aribo bigiraho ingaruka bakavuga ko izo nyoroshyangendo za moto bahawe, ari imbaraga zikomeye babonye zizatuma bahangana n’ ibyo bibazo.

Bagize bati”Icyo zigiye kudufasha, tugiye kwegera imiryango itandukanye ifite amakimbirane, no gutoza bagenzi bacu kugirango ejo n’ejobundi imiryango ifite umutekano kandi ituje”.

Undi ati” Kenshi usanga urubyiruko ruri muri iyi miryango irimo ibyo bibazo bitamworohera kugira intambwe yiteza, urubyiruko rukiga ugasanga ruriga nabi, abangavu babyara ari batoya, abenshi baturuka mu miryango ifite amakimbirane, n’ibibazo, izi moto zizadufasha ikintu kinini cyane”.

Bakomeza bagaragaza ko, akenshi usanga kugera aho ibi bibazo biri bigoye, rimwe na rimwe ugasanga ko hari ibibazo byihutirwa, cyangwa ubushobozi bwabuze kugerayo, izi moto zizabifufashamo.

Richard Kubana,Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga bwo guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ashima intambwe yatewe n’iyi Ntara yo kongerera ubushobozi urubyiruko ngo rubashe gukora ubukangurambaga neza kuko harimo icyuho giterwa n’ubushobozi.

Yagize ati” Kugirango hazabashe guhuza ibibera mu Murenge amenye amakuru yabyo neza, ibibera mu Kagali, amenye amakuru yabyo neza, anahigerere, atange amakuru nawe yiboneye, wabonaga bitoroha, twifashishaga amafoto kenshi badufatiye bakatwoherereza, ubu biroroshye azajya ahita anyaruka ajye kureba, byaba ngombwa agatanga n’ubujyanama, urumva ko iyo bwamwohererezaga ifoto gusa gutanga ubujyanama byagoranaga”.

Hatanzwe moto 16, zihabwa umuhuzanikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko, ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Intara, abahuzanikorwa b’inama y’urubyiruko ku rwego rw’uturere uko ari 7 ndetse n’abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake muri utu turere, zikazabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here