Home AMAKURU ACUKUMBUYE Iby’abapfumukazi bavuma Prezida Donald Trump, si ibyo gufatwa nk’amashyengo: Soma iyi...

Iby’abapfumukazi bavuma Prezida Donald Trump, si ibyo gufatwa nk’amashyengo: Soma iyi nkuru usobanukirwe.

Mu mpera y’icyumweru gishize nibwo ku maradiyo atandukanye hatangajwe inkuru yuko, hari abapfumu b’abagore basigaye baterana muri umwe mu migi yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ,USA, bakavuma Prezida Trump.Abantu batandukanye bumvise iyo nkuru babifashe nk’amashyengo, ariko barabiterwa no kutamenya ukuri  ku byerekeye urugero Satani agezemo akora, ikindi nuko abantu batari bake batemera ko imbaraga z’umwijima zibaho , bakumva ko iby’abapfumu ari nk’imigani cyangwa se ibyo bintu byarangiranye n’umucyo wazanywe na Kiliziya, nkuko bavuga ngo Kiliziya yakuye kirazira.abandi batangazwa no kumva ko ibyo byabera mu gihugu cy’igihangange, gifite iterambere nk’irya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika(USA). Biriya bintu ariko rero si amashyengo nkuko tugiye kubyerekana.
USA: Iterambere mu ikoranabuhanga no mu bupfumu.
USA, igihu cyakataje mu iterambere mu nzego zitandukanye, cyasanze kitasigara inyuma no mu gukorera Satani.  Ni ibimaze kumenyerwa kandi koko ko muri iki gihugu, hari insengero n’abaramyi babyiyemerera ko bakorera , kandi bakaramya Satani. Bimwe twe nko mu Rwanda twajyaga twumva by’abapfumu, tukibwira ko byarangiye ntaho bikiba, muri kiriya gihugu  ubu byaragarutse n’imbaraga kugeza aho bamwe muri abo bambari ba Sekibi, batanga ibitambo by’abantu batambira uwo mwami wabo.
Abo bapfumukazi ni bantu ki?
Mu gitabo cyanditswe na Rebecca Brown, umugangakazi (Dogiteri mu by’ubuganga) waje kureka uwo mwuga akiyegurira kubohora ababoshywe na satani, igitabo rero kikaba cyitwa «  Il est venu liberer les captifs », twasobanura «  Yaje kubohora ababoshye », umwe mu bahoze ari umutambyi(Pretresse) akaba n’umupfumu (sorciere), wa Satani ariko akaba yari yaraje kubohorwa N’Imana ikoresheje Rebecca ; avuga kuri aba bapfumukazi , uko yahuye nabo bwa mbere  n’abo aribo.
Reka twumve Elaine (Elene) abivuga.
Elene atangira avuga ishyirahamwe ry’abaramyi ba Satani ryitwa Fraternite iryo akaba ariryo yakoreragamo,. Fraternite ikaba ari rimwe mu miryango ifite amatwara akaze cyane mu miryango ikorera aho muri Amerika.Fraternite ngo ifite ibyicaro, kimwe kiri mu burengerazuba, mu karere ka San Francisco na Los Angeles, ikindi kikaba mu burengerazuba bwo hagati ariho uyu Elene yabaga.Iyo Fraternite ngo igizwe n’abanyamuryango batandukanye, barimo abacamanza , abapolisi, abakozi bal eta, ba Avoka, n’abandi bakozi ba Leta, ndetse ngo n’abapasteri b’amatorero amwe n’amwe, bose bakorera Satani.
“Hagati  yo muri iryo shyirahamwe, (Fraternite), hari itsinda ry’abapfumu (*abarozi, sorcieres) rikomeye cyane bakaba bitwa “Les Soeurs de lumiere”, “ Ababikira, cyangwa Abakobwa (Bashiki) b’urumuri” cyangwa aba Illuminati.Muri Leta Zunze Ubumwe z”Amerika, hari amatsinda menshi akorera Satani, yiyita Illuminati, ariko amenshi ntabwo akomoka kuri Fraternite. Rimwe muri ayo matsinda rigizwe n’abantu bakomoka ku barozi bakomeye cyane babaga mu Bwongereza Bwo hambere bitwaga “Druids.”, Aba bantu bafite ububasha buhambaye., bakaba banafitanye umubano na Fraternite.
Elena akomeza agira ati: “ Bashiki b’urumuri” baje muri Amerika bakomotse mu Burayi mu mpera z’ikinyejana cya 18, ariko mu by’ukuri , inkomoko yabo ya cyera ni mu bapfumu bakomeye cyane bo muri Babilone, na Egiputa . Abo bapfumukazi bafite ububasha burenze ukwemera: Bashobora kohereza indwara no kwica  umuntu batamwegereye, ndetse bari mu bilometero byinshi. Birumvikana ibyo babikoreshwa n’amadayimoni”
Ngabo muri make abapfumukazi bavugwa muri Amerika, bashobora kuba aribo aba bateranira kuvuma Prezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
Icyo narangiza mvuga ni uko hejuru y’ubutware bw’umwijima hari ubutware buburusha imbaraga aribwo bw’Umwami Yesu Kristo, wanesheje Satani akamwambura ubutware bwose.
Biriya rero bibera muri Amerika cyangwa se ubutware bw’umwijima, si ibyo guhinyurwa nk’ibitariho,(Icyo nicyo Satani aba yifuza),  nkuko na none tutagomba kubiha ubutware bidakwiye, ahubwo tukamenya imikorere, yabwo n’amayeri yabyo. Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.
 
MITALI Adolphe.
 

78 COMMENTS

  1. “Yet another thing I would like to express is that in place of trying to suit all your online degree programs on days that you finish off work (since the majority of people are drained when they come home), try to find most of your classes on the week-ends and only one or two courses on weekdays, even if it means a little time away from your weekend. This is beneficial because on the week-ends, you will be more rested in addition to concentrated with school work. Thanks a lot for the different guidelines I have mastered from your web site.”

  2. Today, taking into consideration the fast chosen lifestyle that everyone leads, credit cards have a huge demand in the economy. Persons throughout every field are using credit card and people who are not using the credit cards have prepared to apply for one. Thanks for giving your ideas in credit cards.

  3. Hello this is kinda of off topic but I was wondering if blogs use WYSIWYG editors or if you have to manually code with HTML. I’m starting a blog soon but have no coding experience so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be enormously appreciated!

Leave a Reply to real twitter followers Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here